BREAKING

Imikino

Ikipe y’ U Rwanda Amavubi yanganyije na Lesotho 1-1

Mu mukino wabaye kuri uyu wakabiri tariki 27 Werurwe 2025 , ikipe y’ igihugu y’ umupira w’amaguru Amavubi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe n’ iya Lesotho

Ni umukino wabereye I Kigaki kuri Satade Amahoro, akaba ari mu majonjora yo gushaka itike yo kuzitabira amarushwana y’ igikombe cy’ Isi azaba muri 2026

Stade Amahoro yari yakubise yuzuye

Imbere y’abafana benshi bari buzuye Amahoro, ikipe y’ igihugu n’ ubwo yagaragaje urwego rwo hejuru kuruta iya Leostho, ntago yabashije gutahukana amanota atatu nk’ uko benshi bari babyiteze.

Ni umukino watangiye ku isaa kumi n’ebyiri z’ umugoroba, aho cumi n’ umwe b’ U Rwanda babanje mu kibuga ari Ntwali Fiacre mu izamu, Manzi Thierry  (C), Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude na Mutsinzi Ange mu binyuma, mu gihe mu kibuga hagati habanjemo Muhire Kevin na Hakim Sahabo, ku mpande hari Mugisha Gilbert ibumoso na Jojea Kwizera iburyo, na ho mu busatirizi hari Mugisha Bonheur na Nshuti Innocent.

11 ba Aamavubi babanje mu kibuga

Ni umukino ikipe y’ Amavubi itozwa n’ Adel Amrouche yagaragajemo ishyaka ryinshi cyane, aho abakinnyi b’ ikipe y’ igihugu bagenda bahererekanya neza ndetse bakagera imbere y’ izamu inshuro nyinshi ariko kubona ibitego bikagorana. Ni ikipe yahushije ibitego bitari bike.

Jojea Kwizera, Mugisha Gilbert na Manzi Thierry ni bamwe mu bakinnyi b’ Amavubi bigaragaje cyane muri uyu mukino.

Manzi Thierry mu bicu

Igice cya mbere cy’ umukino cyarangiye ari ubusa ku busa ku mpande zombi.

Ubwo bagarukaga mu kibuga, n’ ubundi  Amavubi yakomeje kugenda ahanahana neza ndetse byaje no gutuma igitutu bakomezaga gushyira ku busatirizi bwa Lesotho buvamo igitego cy’ Amavubi cyatsinzwe na Jojea Kwizera.

Jojea Kwizera ahanganye n’ umukinnyi wa Lesotho

Ni igitego cyabonetse ku munota wa 57 w’umukino ubwo ku mupira yahawe neza na Manzi Thierry, Jojea Kwizera yanyuze mu bakinnyi babiri ba Lesotho abacenga, akaroba umunyezamu, ubundi agahita atera mu izamu. Amavubi aba abonye igitego.

Jojea Kwizera yishimira igitego yari amaze gutsinda

Nyuma yo kubona igitego, ikipe y’ U Rwanda yakomeje gukina ishakisha ikindi ari nako Lesotho nayo igenda igaragaza ko itacitse intege ndetse nayo yagendaga igera ku izamu ry’Amavubi incuro zitari nkeya.

Hakim Sahabo agerageza gutungura umuzamu wa Lesotho n’ ishoti rikomeye

Amavubi kandi yaje gukora impinduka aho ku munota wa 75 w’ umukino Rafael Yolk yinjiyemo asimbuye Nshuti Innocent na ho Samuel Geullette akinjiramo asimbuye Hakim Sahabo

Umukino wakomeje ari kimwe cy’ U Rwanda ku busa bwa Lesotho, kugeza ku munota wa 83’ ubwo Lesotho yabonaga igitego gitsindwe na Fothoane anyuze mu rihumye ba myugariro b’ Amavubi.

Abayobozi barimo Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire bitabiriye uyu mukino

Umukino waje kurangira ari igitego kimwe ku mpande zombi, ndetse bisiga U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu itsinda C, aho rukurikiye Afurika yepfo ifite 13, rukaba kandi runganya na Benin nayo ifite umunani ariko ikagira n’ umwenda w’ igitego kimwe.

Muri iri tsinda kandi Nigeria ni iya 4 n’amanota 7, Lesotho iya gatanu n’amanota 6 mu gihe Zimbabwe iza ku mwanya wa nyuma n’amanota 4.

Muri aya marushanwa yo gushaka itike yo kuzitabira igikombe cy’ Isi kizaba umwaka utaha, U Rwanda ruzasubira mu kibuga muri Nzeli uyu mwaka rwakirwa na Zimbabwe ndetse na Nigeria

Andi mafato yo kuri uyu mukino:

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts