Bizimana Djihad,kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yavuze ko Abanyarwanda bakenewe cyane ku mukino uzabahuza na Lesotho, aho kugira ngo ntibabashyigikire kuko batsinzwe na Nigeria.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025, ubwo yari kumwe n’Umutoza wungirije, Eric Nshimiyimana, bagaragaza aho imyiteguro igeze.
Nyuma yo gutsindwa na Nigeria bikababaza Abanyarwanda bari buzuye Stade Amahoro, Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad yasabye Abanyarwanda kwirengagiza ibyabaye bakababa inyuma.
Ati “Ntabwo numva y’uko Nigeria kudutsinda byahita bituma abantu bataza kudushyigikira. Njyewe numva ko baza kudushyigikira kuri Lesotho kurusha kuri Nigeria, kuko navuga y’uko mu bishoboka Lesotho birashoboka cyane kuyitsinda kurusha gutsinda Nigeria.”
“Niba ikipe rero bishoboka kuyitsinda ni na bwo dukeneye ko abantu badushyigikira. Icyo nabasaba rero nuko batacika intege kuko twatsinzwe, ahubwo bakaza nk’uko baje ubushize kuri Nigeria.”
Umutoza wungirije w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Eric Nshimiyimana, yavuze ko umukino uheruka utahiriye u Rwanda kuko “hari amakosa yabayeho ariko ntitwakwirengagiza ko hari ibindi byiza wadusigiye.”
Ati “Turatanga icyizere ko umukino dufite jo tuzawutsinda kuko abakinnyi bameze neza. Abafana bazaze kudushyigikira, ibindi ni ibyacu.”
Umukino uheruka kubera kuri Stade Amahoro, wasize Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itsinzwe na Super Eagles ibitego 2-0 byatumye Amavubi atakaza umwanya wa mbere mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Amavubi y’amanota arindwi ari ku mwanya wa gatatu mu Itsinda C riyobowe na Afurika y’Epfo, mu gihe Lesotho ari iya gatanu n’amanota atatu.










