Ubuyobozi bw’ urwego rutegura championat y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Rwanda Premier League bwatangaje ko itariki umukino wo kwishyura ugomba guhuza ikipe ya APR FC na Rayons Sport wimuriwe itariki
Uyu mukino ubundi wari uteganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka ariko ubu buyobozi bwatangaje ko bwamaze gufata umwanzuro wo kuwimura ugashyirwa ku itariki 9 Werurwe uyu mwaka, ukazabera kuri stade Amahor I Remera nk’ uko n’ ubundi byari biteganyijwe.
Uruhande rwa Rayons Sport FC rutangaza ko rwatunguwe n’ iki cyemezo ndetse ko bitoroshye kwitegura uyu mukino wu gihe gito gutya.

Na ho ku ruhande rwa APR FC ari nay o izakira uwo mukino, bo bavuga ko nta kundi bagomba gukina nimba ari wo mwanzuro uhari.
Kugeza ubu aya makipe yombi ni yo ari mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona aho Rayons Sport FC ari iya mbere n’amanota 41, ikaba ikurikirwa na APR FC ifite amanota 31.









