Uyu wari umukino wari witezwe cyane kuko AS Kigali yari yakubiwe gatanu agahimbazamusyi kagirwa ibihumbi 150 Frw, mu gihe Ikipe y’Ingabo yifuzaga gukuraho amateka mabi ifite kuri iyi kipe.
Mu minota 20, APR FC yatangiye gusatira inahusha uburyo bw’ibitego bwabonwaga na Mamadou Sy na Niyibizi Ramadhan.
Mu minota 35, AS Kigali nayo yatangiye kugera imbere y’izamu ryari ririnzwe na Pavel Ndzila ariko Emmanuel Okwi ntabyaze umusaruro amahirwe yabonaga.
Ku munota wa 40, Taddeo Lwanga yakoreye ikosa Okwi, umusifuzi Rulisa Patience atanga ‘coup franc’, ariko Nkubana Marc atera agapira gato ntikagira icyo kabyara.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Ikipe y’Ingabo yatangiranye impinduka igice cya kabiri, Ruboneka Jean Bosco na Johnson Chidiebere basimbura Mugiraneza Froduard na Niyibizi Ramadhan.
Muri iki gice, umukino waryoshye amakipe yombi atangira gusatirana ariko kureba mu izamu bikagorana.
Ku munota wa 63, Ruboneka yateye coup franc nziza umupira usanga Niyigena Clement akina n’umutwe atsinda igitego cya mbere cya APR FC.
Ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona, ishyira iherezo ku myaka itandatu yari imaze itayitsinda.

Abakinnyi ba Apr fc bishimira igitegoAS Kigali yahise ikanguka itangira gusatira cyane. Ku munota wa 72, Ntirushwa Aime yateye coup franc nziza, umunyezamu Pavel umupira awukuramo.
Amakipe yombi yakomeje gusatirana ashaka ibindi bitego ariko birabura. Umukino warangiye APR FC yatsinze AS Kigali igitego 1-0 yongera kuyibonaho intsinzi kuva mu 2018.
Ikipe y’Ingabo yafashe umwanya wa gatanu n’amanota 17 n’ibirarane bibiri, mu gihe AS Kigali iri ku wa kabiri n’amanota 20.
By’umwihariko, APR FC ntirinjizwa igitego muri iyi shampiyona, mu mikino umunani imaze gukina.
Umunsi wa 11 wa Shampiyona wasize Rayon Sports ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 26, ikurikiwe na AS Kigali ifite 20, Gorilla FC ifite 19 na Police FC ya kane ifite amanota 18.










