BREAKING

Imikino

Rwanda Premier League yateye utwatsi APR FC igumishaho umukino wayo na Police FC

Urwego rutegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere, Rwanda Premier League, rwatangaje ko rwanze icyifuzo cya APR FC cyo gusubikisha umukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona izahuriramo na Police FC.

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatanu yandikiye Rwanda Premier League, isaba ko umukino wayo na Police wasubikwa kubera ko yapangiwe imikino myinshi y’ibirarane itagishijwe inama, kandi ko yumvikanye na Police FC ko uwo ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha wasubikwa,Rwanda Premier League yatangarije People Tv ko nta mpinduka zihari ku mikino y’umunsi wa 12 muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Iyi baruwa nyuma yo kugera kuri uru rwego ariko, rwahise ruhitamo gufata umwanzuro wo kwanga icyifuzo cya APR FC aho amakuru People tv ifite ari uko iyi kipe yabwiwe ko Rwanda Premier League ari yo igena uko imikino igenda atari amakipe yiyumvikanira.

APR FC yari yasabye ko umukino wayo na Police FC wasubikwa

Amakuru ava muri APR FC avuga ko itanyuzwe n’uyu mwanzuro cyane ko mu ntangiriro za Shampiyona amakipe ya AS Kigali na Kiyovu Sports na Musanze na Muhazi yagiye yumvikana agahindura imikino yayo.

Gahunda nshya ya Shampiyona igaragaza ko APR FC izakina imikino itandatu mu minsi 18 harimo ine izakina mu minsi 11 yonyine igasozwa n’uwo izahuriramo na mukeba Rayon Sports tariki ya 7 Ukuboza 2024.

Apr fc irifuza ko umukino wayo na Police wasubikwa

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts