BREAKING

Imikino

Abatarengeje 17 ba APR banyagiye aba Rayons 9-1.

APR FC yanyagiye Rayon Sports ibitego 9-1 mu mukino ufungura Shampiyona y’abatarengeje imyaka 17, yatangiye gukinwa ku nshuro ya mbere.

Iri rushanwa rishya ryatangijwe ku Cyumweru, tariki ya 17 Ugushyingo 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye nka Perezida w’Ishyirahamwe ry’ umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Munyentwali Alphonse, Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore, Munyankaka Ancill n’abandi.

Ni umukino kandi wanitabiriwe n’abayobozi b’amakipe  yombi ari bo Gen Déo Rusanganwa Chairman wa APR FC na Twagirayezu Thadée, Perezida wa Rayons Sport

Perezida wa FERWAFA Alphonse Munyentwari na Gen Déo Rusanganwa Chairman wa APR FC
Twagirayezu Thadee Perezida wa Rayons Sport

APR FC yatangiranye igitego kuko ku munota wa kane w’umukino, Ujeneza Patrick yatunguye umunyezamu Ganza Tabou amutera ishoti rikomeye afungura amazamu.

Bidatinze ku munota wa 12, Niyonkuru Edison yazamukanye umupira yihuta cyane ku ruhande rw’ibumoso acenga umunyezamu, Ganza atsinda igitego cya kabiri.

Uyu mukino wari uryoshye kuko ibitego byari byinshi, ku munota wa 16, Rayon Sports yishyuye igitego cya mbere ku mupira Ntwari Sharif yazamukanye yihuta cyane.

Ku munota wa 19, Niyonkuru Edison yazamutse yihuta asiga ab’inyuma ba Rayon Sports acenga umunyezamu, atsinda igitego cya gatatu.

Rayon Sports yarushwaga bigaragara, ku munota wa 27, Nshunguyase Emmanuel yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu usanga Mugiraneza Thierry akina n’umutwe atsinda igitego cya gatanu.

Ibitego byajyagamo umusubirizo, ku munota wa 30, Mugisha Aristide yatsinze igitego cya gatandatu.

Bidatinze ku munota wa 33, Ishimwe yatsinze igitego cya karindwi, mu gihe Rayon Sports wabonaga yashobewe.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC yanyagiye Rayon Sports ibitego 7-1.

APR FC yongeye gutangira igice cya kabiri nk’icya mbere, ku munota wa 46, Ujeneza Patrick atsinda igitego cya munani.

Mu minota 65, umukino watuje amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati ariko iy’Ingabo yiharira umupira cyane.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Rayon Sports yageragezaga gusatira ariko abakinnyi ba APR bakugarira neza.

Ku munota wa 89, Ishimwe Hirwa Thierry yatsindiye Ikipe y’Ingabo igitego cya Cyenda.

Umukino warangiye APR FC yanyagiye Rayon Sports ibitego 9-1 itangira Shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 itanga ubutumwa.

Undi mukino wabaye uyu munsi, Gorilla FC yatsinze Mukura VS ibitego 3-2.

Ni mu gihe mu bakobwa, umukino wabanjirije uyu, APR WFC yatsinze Police WFC ibitego 2-1.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts