Tombola y’uko amakipe azahura muri Shampiyona ya Afurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN 2024, isize u Rwanda ruzahura na Djibouti mu majonjora y’ibanze, mu nzira irimo n’igihugu cya Kenya kizakira iri rushanwa.
Iyi Tombola yabereye mu gihugu cya Misiri ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, igamije gushaka amakipe 16 azasanga Tanzania, Uganda na Kenya zizakira iyi mikino izaba ikinirwa mu bihugu bitatu ku nshuro ya mbere mu mateka y’uyu mugabane.
Ibi bihugu uko ari bitatu bizakira CHAN 2024 izakinwa muri 2025, byose bibarizwa mu Karere ka CECAFA, ndetse byose bikaba bizanakina ino mikino y’amajonjora yo gushaka iyi tike nubwo byo biyifite.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, yavuze ko indi kipe yo muri aka Karere izaba yitwaye neza ari yo izasanga ibi bihugu bitatu aho kugeza ubu hataratangazwa ikizashingirwaho bigenwa.
U Rwanda ruzatangira rwakirwa na Djibouti hagati y’amatariki 25 na 27 uku kwezi kwa Cumi, aho umukino wo kwishyura uzaba nyuma y’iki cyumweru.
Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi ikazahura n’izaba yatsinze hagati ya Sudani y’epfo na Kenya, mu mikino yo iteganyijwe mu kwezi k’Ukuboza.
Byashoboka ko Amavubi yasezerera ibi bihugu byombi ariko ntiyerekeze muri CHAN, bitewe n’uko ibindi bihugu byo mu Karere bizaba byitwaye.
Irushanwa nyirizina rya CHAN 2024 rizakinwa guhera tariki ya 01-28 Gashyantare 2025.
U Rwanda ntabwo rwari rwitabiriye irushanwa riheruka kubera muri Algeria muri 2022 gusa, ikipe yari iyobowe na Mashami Vincent yari yageze muri ¼ cya CHAN 2021 yakiniwe muri Cameroon.
Uko Tombola yo mu Karere ka CECAFA yagenze













