U Rwanda rwahize kwegukana umudali wa zahabu mu Mikino Nyafurika ya Basketball y’abakina ari batatu (FIBA 3X3 Africa Cup 2024).
Iyi mikino izabera muri Madagascar kuva tariki ya 29 Ugushyingo kugeza tariki ya 1 Ukuboza 2024.
Mbere yo kwerekeza muri Madagascar, Turatsinze Olivier uri mu bakinnyi bakuru muri iyi kipe, yatangaje ko bafite intego yo kuzitwara neza.
Ati “Tuzakora ibishoboka byose kugirango tuzitware neza ari nayo mpamvu twari tumaze igihe mu myiteguro ikomeye.”
Ku rundi ruhande, Mwizerwa Faustine we yavuze ko bafite icyizere cyo kwegukana irushanwa.
Ati “Tuzakina nk’ikipe ntabwo buri umwe azakina ibye. Intego yacu ni ugushimisha abanyarwanda kandi twizeye ko n’irushanwa twaritwara.”
Ikipe y’abagabo igizwe na Ngabonziza Patrick, Turatsinze Olivier, Uwitonze Justin na Twizeyimana Cyiza Chandelier. Iy’abagore ni Mwizerwa Faustine, Akariza Nelly, Dusabe Jane na Uwimpuhwe Violette. Ni mu gihe. umutoza w’amakipe yombi ari Moïse Mutokambali.
Mu 2022, ubwo u Rwanda ruheruka kwitabira iri rushanwa rwegukanye umudali w’umuringa, mu mikino yabereye mu Misiri.
Ni mu gihe mu irushanwa riheruka, Misiri mu bagabo na Kenya mu bagore arizo zegukanye ibikombe.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu y’Abagore yahize kwegukana umudali wa zahabu

Abagize Ikipe y’Igihugu y’Abagabo

Amakipe y’u Rwanda yahize kwitwara neza mu Mikino Nyafurika FIBA 3X3 Africa Cup 2024









