BREAKING

Imibereho Y'AbaturagePolitikiUbuzima

Ubuyapani bwemereye u Rwanda miliyoni 1.3 z’Amadolari yo guteza imbere amazi meza n’isuku

Guverinoma y’Ubuyapani yatangaje ko yatanze inkunga igera kuri miliyoni 1.3 z’amadolari ya Amerika igenewe UNICEF mu Rwanda, mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’ubuzima, imirire ndetse n’amazi meza n’isuku ku baturage bugarijwe n’ibiza birimo imyuzure, inkangu ndetse n’indwara ya mpox.

Iyi nkunga nshya ije ikomeza ubufatanye bwari busanzwe hagati ya Ubuyapani, u Rwanda na UNICEF, hagamijwe kurinda abana n’imiryango ihura n’ibibazo bikeye ubutabazi bwihutise

Inkunga itangwa n’abaturage na Guverinoma y’Ubuyapani yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu igaragaza ubushake bukomeye bwo gutanga ibisubizo byihuse, bishingiye ku baturage kandi birengera cyane cyane abari mu kaga, by’umwihariko abana.

Ii nkunga izifashishwa mu gukemura ibibazo byihutirwa by’ubuzima, imirire n’amazi meza n’isuku bikomoka ku biza bitandukanye birimo imyuzure, inkangu n’ibyorezo, cyane cyane mu turere dukunze kwibasirwaa n’ ibi bibibazo kurusha utundi.. Ibi bikorwa bizajyana no kunoza uburyo bwo kwitegura no guhangana n’ibiza, harimo kongera ubwisungane ku buvuzi bw’ibanze, serivisi z’imirire z’ingenzi ndetse n’ibikorwaremezo by’amazi meza birambye bishobora kwihanganira imihindagurikire y’ikirere.

Guverinoma y’Ubuyapani yatangaje ko yishimiye gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo by’abaturage bafite intege nke, ibinyujije mu bikorwa by’ubuzima, imirire n’isuku bikorwa na UNICEF. Ibi bikorwa bishingiye ku mahame y’“Umutekano wa Muntu” (Human Security), “ubufatanye bushingiye ku muntu” ndetse n’“ubufatanye n’abandi bafatanyabikorwa”.

Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Madamu Lieke van de Wiel, yashimiye cyane iyi nkunga, agira ati: “UNICEF irashimira byimazeyo Ubuyapani ku nkunga yihuse kandi ifite agaciro. Iyi nkunga izagira uruhare runini mu gufasha abana n’imiryango yugarijwe n’ibiza nk’imyuzure n’inkangu mu Rwanda. Izafasha gukomeza serivisi z’ingenzi z’ubuzima, imirire n’amazi meza n’isuku, bityo ikize ubuzima, irinde indwara kandi inubake ubushobozi bw’abaturage bwo guhangana n’ibibazo mu gihe kizaza.”

Ubuyapani kandi bwagaragaje ko bushima ubuyobozi n’ubwitange bya Guverinoma y’u Rwanda, hamwe n’uruhare rwa UNICEF, mu guhangana n’ibiza no kurinda abaturage bafite intege nke. Ubuyapani kandi buvuga ko buzakomeza kurengera abana, gushyigikira inzego zitanga serivisi no guharanira ko imiryango yahuye n’ibibazo igera ku serivisi z’ibanze.

Uyu mushinga wemejwe mu ngengo y’imari y’inyongera y’Ubuyapani y’umwaka wa 2025, igamije cyane cyane gukemura ibibazo byihutirwa by’ubutabazi n’ibindi bibazo by’ingutu.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts