Bus yagendagamo ikipe ya Rayons Sport muri 2019, ikaza kuyamburwa nyuma y’igihe gito, ubuyobozi bushya bw’ iyi kipe bwatangaje ko bugiye kuyigarura.
Ikipe ya Rayons Sport muri 2019 ku ngoma ya Perezida Muvunyi ni bwo yashyikirijwe ku mugaragaro iyi Bus n’ Akagera Motors, ikaba yari iyo kuzajya itwara abakinnyi na Staff b’ iyi kipe haba ku mikino yayo ndetse no ku myitozo.
Bivugwa ko iyi Bus yari yabariwe agaciro ka miliyoni ijana z’amafaranga y’ U Rwanda mazek ku ikubitiro Rayon Sports yishyura miliyoni mirongo ine n’eshanu, hanyuma impande zombi zumvikana ko asigaye azishyurwa gahoro gahora kugeza ashizemo mu gihe impande zombi zari zumvikanye. Iyi kipe itabikora ikamburwa imodoka.

Rayons Sport ntiyishyuye amafaranga yari asigaye maze Akagera Motors basubirana imodoka nk’ uko amasezerano bari bafitanye yavugaga. Amasezerano akaba yaravugaga ko Rayon Sports ninanirwa kwishyura amafaranga asigaye, Akagera Motors izisubiza imodoka yayo kandi ntisubize iyi kipe amafaranga yamaze kwishyura.
Ibi ni na ko byaje kugenda mu 2019, ubwo Rayon Sports yayoborwaga na Munyakazi Sadate, iyi modoka iza gufatirwa kugeza magingo aya.
Ingoma ya Sadate yaje kurangira, Uwayezu Jean Fidèle na we aza kubazwa iby’iyi bus yari yarafatiriwe na Akagera Motors nyamara Rayon Sports yari yaramaze kwishyura miliyoni 45 FRW atagombaga gusubizwa, mazeyumugabo asubiza avuga ko ko abasinye ayo masezerano bakoze amakosa akomeye.
Kugeza magingo aya akaba ntaho iyi bus yaherukaga kugarukwaho kugeza mu cyumweru gishize ubwo habaga inama rusange ya Rayons Sport ndetse n’amatora y’ ubuyobozi bushya.
Mu ijambo rye Paul Muvunyi, watowe nk’ Umuyobozi mukuru w’ urwego rw’ ikirenga rwa Rayons Sport uwo yavugaga ko mu byo agiye gukora vuba harimo no kugarura iyo bus.
Amakuru ahari akaba ari uko Rayons Sport yamaze kumvikana na Akagera Motors ko babasubiza imodoka na bo bakishyura miliyoni mirono itanu n’eshyanu z’amafaranga y’ U Rwanda zari zisigaye bitarenze uyu mwaka w’ imikino.

Iyi kipe ariko nanone yasabwe kwishyura miliyoni icyenda yo gusana ibyangiritse kuri iyo modoka, dore ko imaze imyaka hafi itanu idakoreshwa.
Bikaba biteganyijwe ko nta gihindutse vuba cyane iyi bus yongera kugaragara mu mabara y’ uburur n’ umweru aranga Rayons Sports ‘ ndetse n’ ibirango by’ abafatanyabikorwa bayo batandukanye itwaye abakinnyi b’ iyi kipe ikundwa na beshi mu gihugu.









