Mu marushanwa yo guhatanira itike yo kuzitabira imikino ya nyuma y’amarushanwa ya CHAN 2025, Ikipe y’ igihugu y’ umupira w’ amaguru Amavubi yatsinze iya Djibuti ibitego 3-0

Ni mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro I Remera kuri uyu wakane tariki 31 Ukwakira 2024, aho imbere y’ umukuru w’ igihugu Nyakuhabwa Paul Kagame n’ abanda banyarwandan benshi bari baje kuyishyigikira, ikipe y’ igihugu yagaragarje umukino mwiza irusha cyana iya Djibouti, maze ibasha gutsinda ku bitego bitatu ku busa.
Ni ibitego birimo bibiri byatsinzwe na Dushimiyimana Olivier bita Muzungu na kimwe cyatsizwe na Arsene Tuyisenge

Mu mukino ubanza ikipe y’ igihugu yari yatsinzwe 1-0 na Djibuti mu mukino n’ ubundi wabereye mu Rwanda kuri Stade Amahoro mu mpere z’ icyumweru gishize.
Amavubi akaba yasabwaga gutsinda Djibuti kugirango ibashe gukomeza mu kiciro cya kabiri cy’ amajonjora yo gushaka itike yo kuzitabira imikino ya nyuma y’ aya marushanwa ya CHAN ateganyijwe kubera muri Kenya, Uganda na Tanzania mu ntangiriro z’ umwaka utaha.


Umukino utaha, amavubi akaba azakina n’ ikipe izakomeza hagati ya Kenya na Sudani y’ epfo aho mu mukino ubanza Sudani y’epfo yatsinze Kenya ibitego 2-0










