BREAKING

Imyidagaduro

Byinshi ku bana bafite ubumuga bw’uruhu bamuritse imideli muri Kigali Fashion

Iradukunda Nicole w’imyaka 11 n’umuvandimwe we Nikita Ineza Ange w’imyaka 8 ni bamwe mu bana bafite ubumuga bw’uruhu bakomeje kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu kumurika imideli no gukina filime.

Aba bana bakomoka mu Karere ka Rulindo ni bamwe mu banyamideli bagaragaye mu birori bya Kigali Fashion Week byabaye mu ijoro ryo ku wa 27 Gicurasi 2026 ku kiraro cya Kigali Universe mu Mujyi wa Kigali.

Muri ibyo birori, Iradukunda na Nikita bakoranye n’inzu y’imideli yo muri Sierra Leone, bashyigikiwe n’umubyeyi wabo, Uwamariya Olive.

Mu kiganiro yagiranye n’ ikinyamakuru IGIHE, Uwamariya yavuze ko igihe yabyaraga umwana wa mbere ufite ubumuga bw’uruhu, yahuye n’ivangura n’amagambo amuca intege aturutse muri sosiyete nyarwanda.

Yavuze ko abantu batangiye kumwita amazina atandukanye ndetse bamwe bakamwibazaho, ibintu byatumye atinyuka no gufotora umwana we ngo ashyire amafoto ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Akivuka abantu batangiye kumbwira amagambo atandukanye, byatumaga ncika intege ku buryo ntashoboraga no gushyira amafoto y’umwana ku mbuga nkoranyambaga.”

Uyu mubyeyi yavuze ko amaze kubona ko n’umwana wa kabiri avukanye ubumuga bw’uruhu, yafashe icyemezo cyo kurera abana be abaha icyizere no guhindura imyumvire y’abafata abantu bafite ubumuga nk’abadashoboye.

Nyuma yaje gutangiza umuyoboro wa YouTube yise “Shuwadilu”, agamije gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kwerekana ko abana bafite ubumuga bafite ubushobozi nk’ubw’abandi.

Uwamariya yavuze ko yabanje gukina amashusho y’urwenya ariko aza kubona ko bidatanga umusaruro yifuzaga, ahitamo gukoresha abana be mu kumurika imideli y’imyenda yadodaga.

Ati “Nagize igitekerezo cyo gukoresha abana banjye mu kumurika imyenda nkora kugira ngo berekane ko bashoboye kandi bafite impano.”

Yavuze ko abana be bahuraga n’ivangura aho bamwe babitaga amazina ataboneye igihe babonaga banyura mu nzira.

Ati “Umwana ntiwamuhisha. Yatahaga ababaye ambwira ko bamwise amazina nka ‘nyamweru’. Nageragezaga kumwubaka mubwira ko ari umuntu ufite agaciro kandi ko abantu batagomba gusuzugura ibyo Imana yaremye.”

Uwamariya yavuze ko nyuma y’uko aba bana batangiye kugaragara mu bikorwa byo kumurika imideli, uburyo bakorerwaga ivangura bwagabanyutse cyane.

Uretse ibikorwa byo kumurika imideli, Iradukunda Nicole na Nikita Ineza banagaragara muri filime nyarwanda yitwa “Ibikomere.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts