Filime nyarwanda What a Day ya Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, yegukanye igihembo cya Bronze Ubuntu, mu gihe Ibyahishuwe (The Chapters) ya Niyoyita Roger yatsindiye igihembo cya Silver Ubuntu, inafasha Kate Katabarwa kwegukana Gold Ubuntu nk’umukinnyi wa filime mwiza.
Ibi bihembo byatanzwe mu iserukiramuco rya L’Afrique Fait Son Cinéma ryabereye i Paris mu Bufaransa, kuva ku wa 5 kugeza ku wa 14 Ugushyingo 2026.
Izi filime zombi ni zimwe muri 56 zaturutse mu bihugu 24 zari zatoranyijwe guhatanira ibihembo, mu zisaga 300 zari zatanzwe kugira ngo zisuzumwe.
Filime What a Day, yakozwe ku bufatanye na Zacu Entertainment, yasohotse mu ntangiriro za 2026. Yanditswe na Iriniga Deny, iyoborwa na Niyitegeka Gratien ari na we uzwi nka Papa Sava, unayigaragaramo nk’umukinnyi mukuru. Imaze isaha imwe n’iminota 27.
Iriniga Deny yavuze ko yishimiye iki gihembo, ashimangira ko abona ari n’ubutumwa bukwiye gutera imbaraga abakora sinema mu Rwanda, by’umwihariko urubyiruko.
Ati “Nishimiye guhagararira u Rwanda, ndizera ko iki gihembo kizatera umuhate ab’ikiragano gishya. Iki si igihembo gusa.”
What a Day kandi ni imwe muri filime zahataniye ibihembo muri Silicon Valley African Film Festival yabereye muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva ku wa 8 kugeza ku wa 11 Ukwakira 2026.
Iyi filime inahatanye mu byiciro bibiri muri Mashariki African Film Festival, birimo icya Best Feature Film in Africa n’icya Best Feature Film in Iziwacu.
Ku rundi ruhande, filime Ibyahishuwe (The Chapters) ya Niyoyita Roger yegukanye igihembo cya Silver Ubuntu mu cyiciro cya Best Fiction Feature Film.
Iyi filime yayobowe na Niyoyita Roger, ikorwa ku bufatanye bwa Zacu Entertainment na Niyo Films & More.
Yanafashije umukinnyi Kate Katabarwa kwegukana igihembo cya Gold Ubuntu nk’umukinnyi wa filime mwiza, abikesha uruhare yagize muri iyi filime.
Ibihembo bya L’Afrique Fait Son Cinéma bigamije gushimira no guteza imbere abakora sinema muri Afurika no mu Birwa bya Caraïbes. Mu 2026, byatanzwe ku nshuro ya munani, kuva iri serukiramuco ryatangizwa mu 2019.
Ibi bihembo byongeye kugaragaza uruhare rw’abakora sinema nyarwanda mu bikorwa mpuzamahanga, aho filime zabo zikomeje kubona amahirwe yo kwitabira amarushanwa no guhatana n’izindi zo hirya no hino ku Isi.









