Mu rubanza rwabereye mu Nteko y’abaturage mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, umugabo w’imyaka 27 witwa Karuranga Ignace, yemereye urukiko ko yishe umugore we kubera ubusinzi mu gihe ku wa 30 Nyakanga 2026 yatanze ikirego ku Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) avuga yamuburiye irengero.
Karuranga Ignace yaburanishirijwe mu Nteko y’abaturage yabereye mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Musha, ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2025.
Umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma, yagaragarije Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma ko Karuranga Ignace w’imyaka 27 tarirki ya 25 Nyakanga 2025, yishe umugore we witwaga Nyirabageni Agnes, babanaga batarasezeranye.
Uwo mugabo yakubise umugore we isuka mu mutwe anamuzirika imigozi nyuma yo gupfa yitwikiriye ijoro, umurambo awushyira mu mufuka awuhambira igare awujyana kuwujugunya mu kiyaga cya Muhazi.
Umushinjacyaha yavuze ko Karuranga yishe umugore yabiteguye ndetse akaba yaramwishe amukubise isuka mu mutwe bityo amusabira ko ahanishwa igifungo cya burundu.
Karuranga yiregura ku cyaha cy’ubwicanyi gikozwe ku bushake, yemeye icyaha avuga ko yishe umugore kubera uburakari n’anahakana gucura umugambi wo kwica umugore anasaba imbabazi avuga ko yateye abantu benshi agahinda.
Umucamanza wari uyoboye Inteko iburanisha, yabajije Karuranga impamvu afatwa bwa mbere yahakanaga icyaha ariko ubu akaba yemereye mu rubanza ko yishe umugore we anabazwa impamvu yayobeje uburarari, ubwo yajyaga gutanga ikirego ku rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, avuga ko yabuze umugore we avuga yabitewe n’ubwoba kubera amahano yakoze.
Ubushiinjacyaha bwabwiye urukiko ko rusabira Karuranga igihano cya burundu mu gihe we yatakambye asaba kubabarirwa ku cyaha yakoze ntahanishwe igihano kiremereye yasabiwe.
Yagize ati “Narahemutse ndasaba imbabazi umuryango wose n’abanyarwanda bose, narahemutse nkora ubwicanyi ndengakamere mpemukira imiryango yaba n’aho mvuka, yaba iwabo n’umukobwa. Kubwo uburemere bw’icyaha nakoze benshi bumva ko ntakwiye kubabarirwa, ariko mpfukamye nsaba imbabazi , nkaba ntakamba nsaba imbabazi.”
Icyifuzo cya Karuranga Ignace cyo kumugabanyiriza igihano, umushinjacyaha yagiteye utwatsi.
Yagize ati ” Nk’uko twari twabivuze dusanga nta mpamvu urukiko rwaha agaciro ngo rube rwamugabanyiriza cyane cyane ku kwemera kwe, icya mbere ni amaburakindi, yabonye amaze kuvumburwa aba ari bwo yemera icyaha, byongeye impamvu avuga yamuteye kwica nyakwigendera, dusanga nk’uko abahanga babivuze ntibivanaho icyaha.”
Umushinjacyaha yakomeje agira ati ” Gufata isuka yarangiza akamuzirika nibyo tuvuga ko bigaragaza ubugome by’umwihariko tubona ko urukiko rwabishingiraho ntirumugabanyirize cyane cyane ko nibyo avuga ngo aricuza, tubona ko nkuko mwasabye ngo asobanure uko yakoze icyaha, ntabisobanura, ntabivuga kandi uko kutabivuga nibyo bigaragaza ukuticuza.”
Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasomerwa mu ruhame mu nteko y’abaturage izabera aho rwaburanishirijwe ku wa 29 Nzeri 2026 saa cyenda.
Nyuma y’uko Nyirabageni aburiwe irengero Karuranga yabwiraga abaturage ko yahukanye ndetse tariki ya 30 Nyakanga 2026, yagiye gutanga ikirego ku rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, agaragaza ko yaburiye irengero uwari umugore we ariko nyuma gato abarobyi barobaga mu kiyaga cya Muhazi babonye umurambo wa nyakwigendera Nyirabageni Rosine uri mu mufuka dore ko Karuranga Ignace ukekwaho kumwica, bivugwa ko yawujyanye kuwujugunyamo sita z’ijoro nk’uko byagaragajwe n’ubushinjacyaha.
Karuranga Ignace yari yarabyaranye na Nyirabageni Agnes abana babiri ndetse nkuko byavuzwe mu rubanza uwo mugabo yafuhiraga umugore we bigakurura amakimbirane muri uwo muryango.









