BREAKING

AmakuruUmutekano

Maj Gen Nyakarundi yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa muri Centrafrique

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye Repubulika ya Centrafrique, ahura n’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA), ndetse n’abari mu butumwa bwo ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Maj Gen Nyakarundi yasuye umutwe wa RWABAT-1 ukorera mu kigo cya Socatel M’Poko, i Bangui, agirana ibiganiro n’abayobozi b’uyu mutwe.

Yabashimiye ubunyamwuga, ubwitange n’umurava bagaragaza mu gusohoza neza inshingano bashinzwe zo kubungabunga amahoro n’umutekano.

Yanabagejejeho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, abashimira uruhare bagira mu bikorwa byo guharanira amahoro n’umutekano.

Maj Gen Nyakarundi yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa muri Centrafrique

Maj Gen Nyakarundi yabasabye gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza

Maj Gen Nyakarundi yabaganirije ku miterere y’umutekano w’u Rwanda ndetse n’iy’akarere, anabasaba gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, kubahiriza indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda no gukomeza gusigasira isura nziza y’Ingabo z’u Rwanda.

Uyu muyobozi kandi yahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za MINUSCA, Lt Gen Humphrey Nyone, baganira ku bikorwa by’ubu butumwa ndetse n’uruhare rukomeye abasirikare b’u Rwanda bagira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique.

Azitabira umuhango wo gusoza amahugurwa ya FACA

Biteganyijwe ko Maj Gen Vincent Nyakarundi azitabira umuhango wo gusoza amahugurwa y’abasirikare b’Ingabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA) batojwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Azanagirana ibiganiro n’abayobozi ba MINUSCA ndetse n’ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika ya Centrafrique.

U Rwanda rumaze imyaka rufite uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, haba binyuze mu butumwa bwa MINUSCA ndetse no mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts