Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abahungu batarengeje imyaka 18 yegukanye igikombe cya FIBA U-18 AfroBasket 2026 Zone V, nyuma yo gutsinda Misiri amanota 62-58 ku mukino wa nyuma.
Uyu mukino wabaye ku wa Gatatu, tariki ya 29 Nyakanga 2026, wari ukomeye ku mpande zombi, cyane ko u Rwanda rwari rugamije kwihorera kuri Misiri yari yarurushije mu mikino y’amatsinda.
Ingimbi z’u Rwanda zatangiye umukino zifite imbaraga n’icyizere, zigaragaza umukino mwiza wo gusatira no kwirwanaho, ibintu byazifashije kuyobora amanota mu bice byinshi by’umukino.
Nubwo Misiri yagerageje kugabanya ikinyuranyo no kugaruka mu minota ya nyuma, abakinnyi b’u Rwanda bakomeje kwitwara neza, barinda umusaruro wabo kugeza umukino urangiye begukanye intsinzi y’amanota 62-58.
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Sean Mwesigwa, yabaye umwe mu bagize uruhare runini muri iyi ntsinzi, atsinda amanota 16 ndetse anatanga imipira itandatu yavuyemo amanota (assists), ayobora bagenzi be mu kwegukana igikombe.
Iyi ntsinzi yahesheje u Rwanda igikombe cya FIBA U-18 AfroBasket Zone V 2026, inarwemerera itike yo kuzitabira Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 18 (FIBA U-18 AfroBasket 2026).
U Rwanda na Misiri, zageze ku mukino wa nyuma, ni zo zizahagararira akarere ka Zone V muri iri rushanwa rya Afurika riteganyijwe kubera i Abidjan, muri Côte d’Ivoire, kuva ku wa 5 kugeza ku wa 16 Kanama 2026.
Iyi ntsinzi ni indi ntambwe ikomeye ku mukino wa Basketball mu Rwanda, ikomeje kugaragaza izamuka ry’impano z’abakiri bato ndetse n’imbaraga igihugu gikomeje gushyira mu guteza imbere uyu mukino ku rwego mpuzamahanga.









