Intambara y’amagambo hagati ya Muyoboke Alex na DJ Pius yakomeje gufata indi ntera, nyuma y’uko bombi bongeye kutavuga rumwe ku ruhare Muyoboke avuga ko yagize mu ikorwa ry’indirimbo Agatako.
Iyi mpaka yongeye kubura ku wa 25 Kamena 2026, nyuma y’ikiganiro Muyoboke yagiranye n’ igitangazamakuru IGIHE, aho yavuze ko yagize uruhare mu gutuma iyi ndirimbo ikorwa ndetse akanafasha DJ Pius mu rugendo rwe rwa muzika.
DJ Pius yahise anyomoza ayo magambo, avuga ko Muyoboke ari kwiyitirira ibikorwa atigeze akora.
Mu rwego rwo gushyigikira ibyo avuga, Muyoboke yashyize hanze amashusho yafatiwe muri studio, amafoto n’amatangazo y’ibitaramo agaragaza ko yakoranye na DJ Pius mu bihe bitandukanye.
Icyakora, DJ Pius na we ntiyacecetse. Yifashishije imbuga nkoranyambaga, avuga ko Muyoboke ageze kure mu kwiyitirira ibikorwa by’abandi.
Yagize ati: “Icya mbere wageze muri studio Saa Tatu z’ijoro witwaje akayoga ko kwiyerurutsa kubera amafaranga wari waraye utwambuye. Jose Chameleone yageze muri studio Saa Tanu na mbere yanjye, wowe wahageze Saa Tatu z’ijoro indirimbo yarangiye.”
DJ Pius yakomeje anenga bikomeye Muyoboke, avuga ko yamwibeshyeho.
Ati: “Umva nkubwire n’abatabizi bumvireho, uri umuntu mubi. Kwiyitirira imirimo utavunikiye yaba mu mbaraga z’ubwenge n’ubushobozi.”

Aba bombi bahoze ari inshuti magara ndetse bakoranye mu bikorwa bitandukanye by’umuziki. Gusa, mu myaka ishize umubano wabo warazambye, ndetse ubu amakimbirane yabo akomeje kujya ku mugaragaro binyuze mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Kugeza ubu, nta kimenyetso kiragaragaza ko impande zombi zaba ziteguye guhagarika iyi ntambara y’amagambo, ahubwo buri ruhande rukomeje gushimangira ko ari rwo ruvuga ukuri.









