Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Perezida wa The Wood Foundation, Garreth Wood, hamwe na David Knoop, uyobora ibikorwa by’uyu muryango muri Afurika, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye bumaze igihe hagati y’uyu muryango n’u Rwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko aba bayobozi bakiriwe ku wa 24 Kamena 2026, aho baganiriye ku bikorwa by’ishoramari n’iterambere The Wood Foundation imaze imyaka ikorera mu Rwanda, cyane cyane mu rwego rw’ubuhinzi bw’icyayi ndetse n’ubuzima bw’abana.
Mu byaganiriweho harimo ibikorwa bya Kids Operating Room, umuryango mpuzamahanga washinzwe na Garreth Wood na Nicola Wood, ugamije guteza imbere serivisi zo kubaga abana no kubafasha kubona ubuvuzi bwizewe.
The Wood Foundation yashinzwe mu 2007 na Sir Ian Wood, igamije kugabanya ubusumbane mu mibereho n’ubukungu binyuze mu gushora imari mu mishinga irambye. Uyu muryango ukora ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi, kongerera urubyiruko ubumenyi, gufasha abaturage kubona imirimo no kurwanya ubukene.
Mu Rwanda, The Wood Foundation ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu guteza imbere urwego rw’icyayi, aho ikorana n’abahinzi bato b’icyayi barenga 13.000, ibafasha kubona amahugurwa, ubumenyi mu micungire y’imari ndetse n’amasoko y’umusaruro wabo.
Uyu muryango uvuga ko ibikorwa byawo byafashije abahinzi bato barenga 100.000 mu karere, ndetse bikagira uruhare mu kongera inyungu zabo ku rwego rugaragara.
Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’aba bayobozi byagaragaje ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na The Wood Foundation bukomeje kwaguka, bukarenga ubuhinzi bukagera no mu rwego rw’ubuzima, hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere iterambere rirambye.
Uru ruzinduko rugaragaza kandi uburyo u Rwanda rukomeje gukorana n’imiryango mpuzamahanga ishora imari mu mishinga ifite uruhare mu guhanga imirimo, kongera umusaruro no guteza imbere serivisi z’ibanze zifitiye abaturage akamaro.










