BREAKING

Mu mahanga

Iran yatangaje ko Ayatollah Ali Khamenei azashyingurwa ku wa 9 Nyakanga

Ubuyobozi bwa Iran bwatangaje ko uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, Ayatollah Ali Khamenei, azashyingurwa ku wa 9 Nyakanga 2026, nyuma y’iminsi myinshi igihugu kiri mu bihe by’intambara n’umutekano muke.

Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta ya Iran, ibikorwa by’ikiriyo bizatangira ku wa 4 Nyakanga 2026 mu Murwa Mukuru, Tehran, mbere yo gukomereza mu mujyi mutagatifu wa Qom ku wa 7 Nyakanga, hanyuma bikazasozwa no gushyingura Khamenei mu mujyi wa Mashhad, ari na wo yavukiyemo, ku wa 9 Nyakanga.

Ayatollah Ali Khamenei yiciwe mu bitero bya gisirikare byagabwe kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026, ku munsi wa mbere w’intambara yahuje Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe na Israel. Urupfu rwe rwashyize iherezo ku buyobozi bwari bumaze imyaka 36 ayobora Repubulika ya Kisilamu ya Iran.

Iran yatangaje ko Ayatollah Ali Khamenei azashyingurwa ku wa 9 Nyakanga

Nubwo amategeko ya Islam asaba ko umuntu apfuye ashyingurwa mu gihe gito gishoboka, ubusanzwe bitarenze amasaha 24, Iran yasobanuye ko ibihe by’intambara n’impungenge z’umutekano ari byo byatumye umuhango wo kumushyingura usubikwa ukagezwa muri Nyakanga.

Mu gihe yari ku butegetsi, Khamenei yubatse Iran nk’igihugu cy’ igihangage mu Burasirazuba bwo Hagati, akomeza politiki yo guhangana n’inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri aka karere no gushyigikira imitwe n’ibihugu bifatanya na Iran.

Nyuma y’urupfu rwe, umuhungu we Mojtaba Khamenei, w’imyaka 56, ni we washyizwe ku buyobozi bw’ikirenga bwa Iran, asimbura se mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ingaruka z’intambara ndetse n’ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu karere.

Ayatollah Ali Khamenei yiciwe mu bitero bya gisirikare byagabwe kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026

Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bavuga ko gushyingura Khamenei bizaba ari kimwe mu bikorwa bikomeye Iran izaba ikoze muri uyu mwaka, bitewe n’uruhare yagize mu miyoborere y’iki gihugu no mu miterere ya politiki yo mu Burasirazuba bwo Hagati mu myaka isaga itatu ishize.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts