BREAKING

AmakuruUbutabera

U Rwanda rwifuza kwakira abakatiwe na ICTR bakarangiriza ibihano byabo mu Rwanda

Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Graciela Gatti Santana, yatangaje ko u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kwakira Abanyarwanda barenga 20 bakatiwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), bakarangiriza ibihano byabo mu magororero y’u Rwanda.

Ibi yabigarutseho ku wa 12 Kamena 2026 ubwo yagezaga raporo y’ibikorwa bya IRMCT imbere y’Akanama ka United Nations Security Council, ari kumwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz.

Graciela Gatti Santana yavuze ko mu bantu basaga 250 bakurikiranywe n’inkiko za Loni zirimo International Criminal Tribunal for Rwanda n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho Yugoslavia (ICTY), abarenga 100 bamaze kurangiza ibihano cyangwa bakaba bari kubirangiriza mu bihugu bitandukanye.

Yagaragaje kandi ko nyuma y’ihagarikwa ry’urubanza rwa Félicien Kabuga, rwari urwa nyuma rwaburanishwaga na IRMCT, hasigaye gukemurwa ibibazo birebana na dosiye ya Fulgence Kayishema, ufungiwe muri Afurika y’Epfo, biteganyijwe ko azakurikiranwa n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda.

U Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kwakira imfungwa

Perezida wa IRMCT yavuze ko nyuma y’uko uru rwego rugabanyirijwe ingengo y’imari n’abakozi ku rugero rwa hejuru ya 40% kuva mu 2021, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yatanze igitekerezo cy’uko abakatiwe n’inkiko za Loni bajya boherezwa gufungirwa muri gereza z’ibihugu bitandukanye, ariko hakubahirizwa amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’imfungwa.

Yavuze ko ibihugu birimo u Bubiligi, Estonie, u Bufaransa, u Budage, Norvège n’u Bwongereza byamaze kugaragaza ko nta mbogamizi z’amategeko zibibuza kwakira aba bagororwa.

Ku Rwanda, yavuze ko hashingiwe ku masezerano rusanzwe rufitanye na Loni ajyanye no kurangiriza ibihano mu gihugu cyakiriye imfungwa, rwamaze kugaragaza ubushake bwo kwakira abakatiwe na ICTR.

Yagize ati:

“U Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kwakira imfungwa zahamijwe ibyaha n’ICTR kandi rwemeza ko rufite ubushobozi bujyanye n’ibipimo mpuzamahanga bisabwa.”

Yongeyeho ko hari gukorwa isuzuma rizashingirwaho mu gufata umwanzuro wa nyuma, harebwa niba uburenganzira bw’ibanze bw’abo bagororwa buzubahirizwa uko bikwiye.

Ni bande bashobora koherezwa mu Rwanda?

Mu Banyarwanda bakatiwe na ICTR bakomeje kurangiriza ibihano byabo muri gereza zo muri Sénégal na Bénin harimo Jean Kambanda, wabaye Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma y’ abatabazi.

Harimo kandi Matayo Ngirumpatse, Pauline Nyiramasuhuko, Tharcisse Renzaho, General Augustin Bizimungu, Jean de Dieu Kamuhanda, Emmanuel Ndindabahizi, Siméon Nchamihigo n’ umunyamakuru Hassan Ngeze.

Niharamuka habayeho ubwumvikane hagati y’u Rwanda na Loni nyuma y’isuzuma ririmo gukorwa, aba bagororwa bashobora kwimurirwa mu magororero y’u Rwanda bakarangiriza ibihano byabo mu gihugu bakomokamo, ariko hakubahirizwa amategeko n’amasezerano mpuzamahanga agenga imfungwa.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts