BREAKING

AmakuruPolitiki

Africa CEO Forum 2026: Perezida Faure Gnassingbé yageze mu Rwanda

Perezida Faure Essozimna Gnassingbé yageze mu Rwanda aho yitabiriye Africa CEO Forum 2026, inama mpuzamahanga ihuza abashoramari, abayobozi b’ibigo n’abanyapolitike baturutse muri Afurika ndetse no hirya no hino ku Isi.

Iyi nama iteganyijwe kubera muri Kigali kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 16 Gicurasi 2026, ikabera muri Kigali Convention Centre.

Perezida wa Togo yageze i Kigali avuye i Kampala muri Uganda, aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Yoweri Museveni muri manda nshya y’imyaka itanu.

Africa CEO Forum 2026 ni imwe mu nama zikomeye ku rwego rwa Afurika mu bijyanye n’ubukungu n’ishoramari, ikaba ihuriza hamwe abayobozi b’ibihugu, abakuru b’ibigo bikomeye, abashoramari n’abafatanyabikorwa bo mu nzego zitandukanye.

U Rwanda rugiye kwakira iyi nama ku nshuro ya gatatu nyuma yo kuyakira mu 2019 no mu 2024.

Mu bandi bayobozi bamaze kugera mu Rwanda harimo Robert Beugré Mambé na Mamadi Doumbouya, mu gihe abandi banyacyubahiro bakomeje kugera i Kigali mbere y’itangira ry’iyi nama.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts