BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Botswana

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Botswana kuva ku wa 6 kugeza ku wa 7 Gicurasi 2026, ku butumire bwa Perezida wa Botswana, Duma Gideon Boko.

Uru ruzinduko rwabanjirijwe n’Inama ya kabiri ya Komisiyo ihoraho ihuriweho n’u Rwanda na Botswana ishinzwe ubufatanye (JPCC), yabaye ku matariki ya 4 na 5 Gicurasi 2026, igamije gushimangira ubushake bw’ibihugu byombi mu guteza imbere ubufatanye bufitiye inyungu abaturage b’impande zombi.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame rugaragaza indi ntambwe mu guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda na Botswana, cyane cyane mu rwego rw’ubukungu n’ishoramari, rushingiye ku byagezweho kuva mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri iki gihugu mu 2019.

Muri urwo ruzinduko rwo mu 2019, hashyizweho amasezerano yo gushinga Komisiyo ihoraho ihuriweho (JPCC), nk’urwego rugamije gukomeza guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Icyo gihe, abayobozi b’u Rwanda na Botswana bagiranye ibiganiro byibanze ku nzego zirimo ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga, ubukerarugendo, inkingo z’amatungo, ubwikorezi ndetse n’ubufatanye mu ruhererekane rwo kongerera agaciro amabuye ya diyama.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame azasura Diamond Trading Company Botswana, ikigo cya Botswana gishinzwe ubucuruzi bwa diyama.

Muri uru ruzinduko kandi hateganyijwe gusinywa amasezerano atandukanye ajyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, harimo ay’ubufatanye hagati y’Urwego rwa Botswana rushinzwe Ishoramari n’Ubucuruzi (BITC) ndetse n’Rwanda Development Board.

Hari kandi amasezerano yo kwirinda gusoresha kabiri agamije koroshya ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Ku wa 5 Gicurasi 2026 habaye inama yiga ku bucuruzi n’ishoramari, yahuje abashoramari n’abayobozi batandukanye mu rwego rwo kurebera hamwe amahirwe mashya y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Botswana.

Perezida Kagame muri uru ruzinduko aherekejwe n’abaminisitiri, abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’intumwa z’abashoramari, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yaherukaga kugirira uruzinduko rw’akazi muri Botswana muri Kamena 2019, ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bakirwa mu Murwa Mukuru wa Gaborone na Perezida wari uri ku butegetsi icyo gihe, Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Duma Gideon Boko wa Botswana

 

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Botswana

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts