Amatike y’igitaramo cya King James yashize ku isoko mu minsi itatu gus
Nyuma y’iminsi itatu gusa ashyizwe ku isoko, amatike y’igitaramo cy’umuhanzi King James yamaze gushira, mu gihe hasigaye amezi atatu ngo iki gitaramo gikomeye kibe.
Aya matike yashyizwe ku isoko ku wa 2 Gicurasi 2026, maze yose ararangira ku wa 5 Gicurasi 2026, ibintu bigaragaza ubwitabire n’urukundo abakunzi b’umuziki nyarwanda bafitiye uyu muhanzi.
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 1 Kanama 2026, kikazaba ari icyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki.
Mu byiciro by’amatike yari yashyizweho, harimo:
Itike ya make yaguraga 15,000 Frw
Hakurikiraho iy’ibihumbi 20,000 Frw na 25,000 Frw
Indi yaguraga 35,000 Frw
Mu cyiciro cya VIP ho yari 60,000 Frw
Hari kandi amatike yihariye cyane arimo:
Ameza ari imbere y’urubyiniro yaguraga miliyoni 2 Frw
‘Suites’ zaguraga miliyoni 3.5 Frw, nubwo aya yo atamamajwe cyane
King James, ufite imyaka 36 y’amavuko, yatangiye umuziki akiri mu mashuri yisumbuye afite imyaka 16, aho yigaga muri APE Rugunga. Nubwo atahise yakirwa n’uruganda rwa muzika, ntiyacitse intege.
Yatangiye kumenyekana cyane mu myaka ya 2008-2009 abikesha indirimbo ye “Intinyi”, yamwinjije mu bahanzi bakomeye mu Rwanda.
Mu 2010, yinjiye muri KINA Music, aho yasohoreye album ye ya mbere “Umugisha”, yakurikiwe n’izindi zirimo “Umuvandimwe”, “Biracyaza”, “Ntibisanzwe”, “Meze neza”, “Urukundo”, “Ubushobozi” ndetse na “Gukura” aherutse gushyira hanze umwaka ushize.
Kugeza ubu, kuba amatike yarashize kare cyane, bigaragaza ko igitaramo cye gitegerejwe n’abatari bake, ndetse kikaba gishobora kuzaba kimwe mu bitaramo bikomeye by’uyu mwaka mu Rwanda.









