BREAKING

ImyidagaduroUbugeni

Raphael Kayiranga ‘Rapha’: Umunyabugeni uhuza ubwubatsi n’ubuhanzi

Mu gihe uruganda rw’ubuhanzi mu Rwanda rukomeje kwaguka, hari abahanzi bagenda bazana umwihariko ugaragaza ko ubuhanzi atari ugushushanya gusa, ahubwo ari uburyo bwo kubaka isi nshya y’ibitekerezo. Muri abo harimo Raphael Kayiranga, uzwi cyane nka Rapha, umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bafite ubuhanga butandukanye (multidisciplinary artist) ndetse akaba n’inzobere mu by’ubwubatsi (Civil Engineering).
Rapha azwiho guhuza ubumenyi bwe mu bwubatsi n’impano y’ubuhanzi, akarema ibikorwa bidasanzwe bishingiye ku gutanga inkuru (storytelling). Ubu buhanga bumufasha guhindura ahantu hasanzwe akahagira ibidukikije byihariye byuzuyemo ubuhanzi, bituma ababireba babona isi mu buryo bushya kandi burenze ibisanzwe.
Kuva mu mwaka wa 2017, Rapha yiyemeje kwibanda ku gukora ibihangano bitanga uburambe bwihariye (immersive experiences), aho yita cyane ku bishushanyo bya bas-relief, imirimo ivanze (mixed media), ndetse no gutegura imishinga y’inyubako zishingiye ku buhanzi (production design).
Umwihariko we ugaragara cyane mu guhuza ikoranabuhanga ry’ubwubatsi n’imishinga minini y’ubuhanzi ndetse n’ibikorwa bya sinema. Mu ruganda rwa film, Rapha amaze kwigaragaza nk’umuhanga mu gukora ibikoresho byifashishwa mu gukina filime (custom props), kubaka imiterere y’aho amashusho afatirwa (set models), ndetse no gukoresha FX makeup ihindura isura y’abakinnyi bitewe n’inkuru irimo gukinwa.
Ahuza amahame y’ubwubatsi n’ubuhanga bwo guhanga, Rapha akora ibihangano bifite ireme ry’ubwubatsi ariko bikagira n’ubwiza bwihariye bw’ubuhanzi. Ibi bituma ibikorwa bye bidashimisha ijisho gusa, ahubwo binatanga ubutumwa bufite uburemere.
Rapha yatangiye kugaragaza impano yo gushushanya akiri umwana muto cyane. Gusa yinjiye mu mwuga w’ubuhanzi kinyamwuga nyuma yo gusoza amashuri ye muri IPRC, aho yize ibijyanye na Civil Engineering. Ibi byamuhaye urufunguzo rwo guhuza ubumenyi bw’ubwubatsi n’impano y’ubuhanzi yari asanganywe.
Uyu muhanzi wavutse mu 1992, akurira mu muryango w’abana umunani, kuri ubu afite kompanyi yise Aweza Art, ikora ibikorwa bitandukanye by’ubuhanzi by’umwuga.
Mu rugendo rwe, Rapha amaze kumurika ibihangano bye mu mamurikagurisha atandukanye haba mu Rwanda no mu karere. Muri yo harimo n’imurikabikorwa rizwi nka Juwakali, ribera i Nairobi muri Kenya, aho yitabiriye mu Ugushyingo k’umwaka ushize, akagaragaza ubuhanga bwe ku rwego mpuzamahanga.
Raphael Kayiranga ni umwe mu rubyiruko ruri gutanga icyerekezo gishya mu buhanzi nyarwanda, aho agaragaza ko guhuza ubumenyi butandukanye bishobora kuvamo ibihangano bikomeye, bifite ireme ndetse n’uruhare mu guteza imbere uruganda rw’ubuhanzi mu Rwanda.

Raphael Kayiranga ‘Rapha’: Umunyabugeni uhuza ubwubatsi n’ubuhanzi

Bimwe mu bihangano ba Rapha:

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts