BREAKING

Kwibuka

World Vision yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abayobozi n’abakozi b’Umuryango World Vision Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, biyemeza gukomeza gufasha abarokotse no kubaba hafi nk’uko biri mu ndagagaciro zayo.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 29 Mata 2026, aho aba bakozi basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, basobanurirwa amateka y’uburyo Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa.

Banasobanuriwe urugendo rwo kwiyubaka, nyuma bashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi barenga ibihumbi 105 baruhukiye muri uru rwibutso.

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko kuva uyu muryango watangira, wagize uruhare mu bikorwa byo kwita ku barokotse Jenoside ndetse ko uzakomeza guharanira iterambere ryabo.

Ati “Umuryango wa World Vision watangiye mu 1994 nyuma y’ishyano ryari rimaze kugwira u Rwanda. Icyo gihe intego yari ugutanga ubutabazi ku barokotse ndetse kwihangana kwabo ni byo byaduteye imbaraga.”

Okumu yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo yabashije kongera gushyira Abanyarwanda hamwe. Yaboneyeho gusaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose cyasubiza u Rwanda mu icuraburindi.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere politiki muri Minisiteri y’Ububwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Rutayisire Théoneste, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na Leta yariho icyo gihe kandi iteguranwa ubugome.

Ati “Imyaka 32 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’urubyiriko rwa Inkotanyi za RPA. Bari bakiri bato ariko bagize ubutwari. Rubyiruko murasabwa kugira ubutwari nk’ubw’Inkotanyi, murasabwa gukomeza kuba hafi y’abarokotse tubafasha mu isanamitima.”

Yasabye urubyiruko kwirinda amacakubiri, kurushaho kumenya amateka y’igihugu no kurwanya abapfobya Jenoside cyane cyane abifashisha imbuga nkoranyambaga.

Abakozi n’abayobozi ba World Vision Rwanda bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

Dr. Rutayisire Théoneste yasabye urubyiruko kugira ubutwari nk’ubw’Inkotanyi

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts