Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi 2026, i Kigali muri Hotel Saint Paul habereye ibiganiro byahuje abakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, byiswe ‘Catholic Influencers Connect’, byibanze ku buryo iri dini ryashyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu ivugabutumwa no kwegera urubyiruko.
Ibi biganiro byitabiriwe na Antoine Cardinal Kambanda, abayobozi batandukanye ba Kiliziya Gatolika, abihayimana, abanyamakuru ndetse n’abahanzi n’abandi bafite ijambo rikomeye ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro cyatanzwe, hagaragajwe ko Kiliziya Gatolika ku Isi iri guhura n’ikibazo cy’igabanuka ry’abakirisitu, cyane cyane urubyiruko. No mu Rwanda, bamwe mu rubyiruko bagenda bayivamo bajya mu yandi matorero cyangwa bagahagarika ibikorwa by’iyobokamana.
Abitabiriye ibi biganiro bagaragaje ko igihe kigeze ngo Kiliziya ihindure uburyo ikora ivugabutumwa, ikegera urubyiruko aho ruri uyu munsi, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, Instagram, YouTube na X.
Mu mwanya wo gutanga ibitekerezo, umuhanzi Christopher yabajije Cardinal Kambanda ibibazo byibanze ku mpamvu urubyiruko rwinshi rutiyumva muri Kiliziya.
Yavuze ko hari urubyiruko ruvuga ko inyigisho zitangwa zidahuza ubuzima bwa buri munsi n’iyobokamana, bityo bamwe bakajya gushakira ahandi icyizere.
Yagize ati: “Bituma urubyiruko rwinshi ruducika bakajya gushaka icyizere ahandi hantu.”
Yasabye kandi ko serivisi zimwe za Kiliziya zatangira gutangirwa ku ikoranabuhanga, nko kwiyandikisha ku masakaramentu no kubona amakuru bitabaye ngombwa kujya ku biro bya paruwasi.
Christopher yanagarutse ku kibazo cy’amajwi mu nsengero zimwe na zimwe ndetse asaba ko umwanya wo guhimbaza Imana wakongerwa kugira ngo urubyiruko rurusheho kwisanzura.
Cardinal Kambanda: “Kiliziya yatinze, ariko igihe kirageze”
Mu gusubiza ibi bibazo, Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko koko Kiliziya Gatolika yatinze gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, ariko ko igihe kigeze ngo ihinduke.
Yagize ati: “Isi iri kugana aho ikoranabuhanga rifite uruhare runini. Kiliziya igomba kuhaba.”
Yagereranyije imiterere ya Kiliziya n’umushoferi utwaye ikamyo nini, avuga ko idafata ibyemezo vuba nk’utwaye imodoka nto, kuko buri kintu gikorwa gisaba kubanza gutekerezwaho neza.
Cardinal Kambanda yasabye Abapadiri, abihayimana n’abalayiki bafite impano yo kuvugira mu ruhame gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.
Cardinal Kambanda yanagarutse ku ruhare rw’ubwenge buhangano (AI), avuga ko buri kugenda bwinjira mu buzima bwa buri munsi kandi bushobora no gutanga amakuru atari yo.
Yavuze ko Kiliziya igomba gutegura inyigisho z’ukuri kugira ngo zifashe abantu bashaka ibisubizo ku bibazo by’umwuka n’imibereho.
Abitabiriye ibiganiro bagarutse ku kuba mu bindi bihugu hari Abapadiri n’abihayimana baba bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, bakurura urubyiruko.
Cardinal Kambanda yavuze ko kuba icyamamare bisaba impano, ariko ko abafite iyo mpano bakwiye kuyikoresha mu kwamamaza Ivanjili.
Musenyeri Jean Bosco Ntagungira wa Diyosezi ya Butare yavuze ko atari ngombwa kuba “star” kugira ngo umuntu akore ivugabutumwa, ahubwo ko n’abalayiki bafite impano bakwiye kuyikoresha.
Ati: “Ni mwe mugomba kubikora. Imana yabahaye impano muzifashishe kwegera urungano rwanyu.”
Ibi biganiro byasojwe hasabwa ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda irushaho gukoresha imbuga nkoranyambaga, amajwi n’amashusho, n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kugera ku rubyiruko no kubaka ukwemera kugendanye n’ibihe bigezweho.
Abitabiriye bemeranyije ko urubyiruko rw’uyu munsi ruri ku mbuga nkoranyambaga, bityo ko Kiliziya na yo ikwiye kuhaba.


























