BREAKING

AmakuruPolitikiUmutekano

Abayobozi bakuru muri RDF baganirije abanyeshuri bo mu Ishuri rya Gisirikare

Mu gusoza urugendoshuri ku mateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu rwakozwe na RPA, abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bagiranye ikiganiro n’abayobozi bakuru ba RDF, hagamijwe kurushaho gusobanukirwa amateka yo kubohora u Rwanda.

Ni biganiro byabereye ku Cyicaro Gikuru cya RDF ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Abo banyeshuri baganirijwe n’Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano mu Biro bya Perezida wa Repubulika, Gen (Rtd) James Kabarebe, afatanyije n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, hamwe n’abandi bajenerali n’abasirikare bakuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Iki kiganiro cyakurikiye uruzinduko abanyeshuri bakoreye ku Ngoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, aho baboneye umwanya wo kongera kuzirikana no gusesengura uko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rwagenze.

Gen (Rtd) Kabarebe yasangije abo banyeshuri ubumenyi n’inararibonye ku rugamba rwo kubohora igihugu, agaragaza imbogamizi RPA yagiye ihura na zo, ndetse n’ibyemezo by’ingenzi byafashwe byatumye ingabo za RPA zisohoza inshingano yazo.

Yashimangiye ubwitange budasanzwe bw’abasirikare ba RPA bari bayobowe na Perezida Kagame, mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, rugakizwa ingoyi y’ubutegetsi bubi no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare batangiriye urugendoshuri ku rugamba rwo kubohora igihugu rwa RPA, ku mupaka wa Kagitumba bakomeza no mu bindi bice.

Rwafashije abanyeshuri kurushaho gusobanukirwa imipangire y’urugamba n’uko bishyirwa mu bikorwa kugira ngo birusheho kuzamura ubumenyi bwabo mu mikorere yo kuyobora abasirikare.

Gen (Rtd) Fred Ibingira uri mu basirikare bayoboye urugamba rwo kubora igihugu, yeretse abanyeshuri bo mu Ishuri rya Gisirikare uko rwagenze

 

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts