Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero bashimye abakozi b’Agaciro Development Fund basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero, bavuga ko ibikorwa nk’ibi bibafasha kwibuka biyubaka no kutaguma mu gahinda.
Ku wa 24 Mata 2026, itsinda ry’abakozi ba b’Agaciro Development basuye uru rwibutso, bigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace, banunamira abazize Jenoside ndetse banatanga ubufasha ku barokotse.
Umuyobozi w’Urwibutso rwa Bisesero, Emmy Musinguzi, yavuze ko tariki ya 8 Mata 1994 ari bwo Abatutsi bo mu Bisesero batangiye kugabwaho ibitero, ariko bakirwanaho bakoresheje amacumu, inkoni n’amabuye, kugeza aho Interahamwe zatsindiwe muri uko kwezi.
Yasobanuye ko nyuma y’iyo ntsinzi, abayobozi b’icyo gihe bakoze inama yabereye i Kibuye yitabiriwe n’abarenga 180, hafatirwamo umwanzuro wo kohereza intwaro ziremereye n’abasirikare mu Bisesero. Ibyo byakurikiwe n’igitero gikomeye cyo ku wa 13 Gicurasi 1994 cyahitanye abarenga 30.000.
Umuyobozi Mukuru wa b’Agaciro Development, Ulrich Kayinamura, yavuze ko bahisemo kwibukira i Bisesero kubera amateka yihariye hafite.
Ati: “Kwibuka ni inshingano ya buri Munyarwanda kuko biduha umwanya wo kwiga amateka mabi yaranze igihugu cyacu no guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Yongeyeho ko b’Agaciro Development ifite inshingano yo gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho no gufasha abarokotse Jenoside mu rugendo rwo kwiyubaka.
Mu bahawe ubufasha harimo Uwayisenga Esther, wavuze ko gusurwa no gufashwa bituma abarokotse bava mu bwigunge bakumva ko igihugu kibatekerezaho.
Ati: “Iyo abantu bagusura ava mu bwigunge, ukabona ko utari wenyine. Twabashimiye cyane.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yashimye b’Agaciro Development avuga ko ari bo babimburiye abandi bazasura uru rwibutso muri iyi minsi 100 yo Kwibuka.
Yavuze ko b’Agaciro Development yatanze miliyoni 5 Frw ku bantu batanu, aho buri umwe yahawe miliyoni 1 Frw.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero ni rumwe mu nzibutso enye zo mu Rwanda zashyizwe mu murage w’Isi na UNESCO, rukaba rushyinguyemo abarenga 50.000.

Abakozi b’Agaciro Development Fund basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero















