BREAKING

AmakuruKwibuka

Bugesera: Hashyinguwe imibiri 154 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu Karere ka Bugesera hashyinguwe imibiri 154 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe mu mirenge itandukanye, abahatuye basabwa gutanga amakuru y’ahandi hari imibiri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Iyi mibiri yashyinguwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ku wa 15 Mata 2026.

Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro ni 154, irimo 148 yabonetse mu Murenge wa Mwogo, itatu yabonetse mu Murenge wa Nyamata, umwe muri Mayange, umwe muri Musenyi, n’undi wabonetse i Ntarama.

Mukandeze Angelique wavuze mu mwanya w’imiryango yashyinguye imibiri y’ababo mu cyubahiro babonetse mu mirenge itandukanye, yavuze ko abafite amakuru ku hashyizwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye gutinyuka kuhavuga.

Ati “Ku nshuro ya 32 twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi tukaba tukibona abacu tubakura aho bubaka, mu mirima aho bahinga, umukecuru wanjye na we ni ho twamubonye, bo bambwiraga ko bamukuye mu nzu ngo baramumanukana…ariko icyaha ni kibi byarabayobeye baragurisha barimuka bamwe bajya Uganda abandi bari hirya no hino, ariko batubwiraga ko abamwishe bahunze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko kuba hari abadatanga amakuru ari ikimenyetso cy’uko bashaka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Ati “Kuba tukibona imibiri nyuma y’imyaka 32 ijugunywe si ikimenyetso gusa cy’ubukana Jenoside yakoreranywe, ni n’igihamya cyo gushaka kuyihakana no guhisha ibimenyetso. Ariko igiteye impungenge kurushaho ni icyuho cyo kudatanga amakuru adufasha mu rugendo turimo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, yavuze ko kwibuka bikwiye gusigira isomo Abanyarwanda n’Isi muri rusange.

Ati “Nibutse ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari ugusubiza amaso inyuma gusa ahubwo ni isomo rikomeye ku Banyarwanda n’Isi yose. Ni isomo ridusaba gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera hose kandi tugomba gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa tukirinda icyatuma ayo mateka mabi yisubiramo ukundi.”

Yakebuye ababyeyi bamwe bagifite imyumvire ishingiye ku macakubiri n’ivangura rishingiye ku moko ndetse bakabitoza abana babo, abarangiza ibihano ku byaha bya jenoside bataha batarahindutse n’ibindi bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yasabye urubyiruko gukura amasomo mu mateka y’u Rwanda, bakarwanya ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bagakomeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’iterambere.

Iradukunda yanakomoje ku ikoranabuhanga ritera imbere ariko rikaba rinyuzwaho ibitekerezo bikomeza kubiba amacakubiri, byahura n’urubyiruko rudasobanukiwe amateka bamwe bakabiyoboka. Yavuze ko rikwiriye gukoreshwa mu buryo bwubaka umuryango aho kuwusenya.

Yabasabye kwiga amateka y’u Rwanda no kuyasobanukirwa kugira ngo bashobore guhangana n’abayagoreka.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri irenga 5000. Hagaragara amateka mabi y’uburyo abicanyi bishe nabi impinja bazikubita ku nkuta.

Hashyinguwe imibiri 154 yabonetse mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Bugesera
Minisitiri Yves Iradukunda yasabye urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside
Senateri Mukabalisa Donatille ashyira indabo ku mva
Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa FPR-Inkotanyi, Gasana Karasanyi Stephen yunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts