BREAKING

GospelImyidagaduro

Abahanzi Ben na Chance bageze ku Mugabane w’u Burayi aho bafite igitaramo

Nyuma yo gukora igitaramo cy’amateka muri BK Arena ku wa 5 Mata 2026, abahanzi Ben na Chance bageze ku Mugabane w’u Burayi ku wa 14 Mata 2026, aho bitegura gukomeza ibitaramo byabo.

Aba bahanzi bageze mu U Bufaransa, bakaba biteganyijwe ko bahita berekeza mu U Bubiligi gutangira imyiteguro y’igitaramo kizaba ku wa 18 Mata 2026.

Muri iki gitaramo, Ben&Chance bazahurira ku rubyiniro n’umuramyi Elyse Bigira usanzwe atuye i Burayi.

Abategura iki gitaramo batangaje ko abana bato batazishyura amafaranga yo kwinjira, mu gihe abakuru bazishyura 30€ (asaga ibihumbi 50 Frw), naho couple zishyure 50€ (asaga ibihumbi 80 Frw).

Ibi bitaramo aba bahanzi bari gukora bibaye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 15 ishize Ben na Chance batangiye gukorana umuziki, urugendo rwatangiye mu 2011 ubwo bahuriraga muri Alarm Ministries.

Nyuma yo guhurira muri Alarm Ministries, aba bahanzi batangiye no gukundana, baza gukora ubukwe mu 2014, ubu bakaba bafitanye abana bane.

Urukundo rwabo rwakuze rushingiye ku muziki, aho ari na wo wabahuje ndetse ugakomeza kubabera inkingi mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ben na Chance bamaze kwamamara mu ndirimbo zitandukanye zirimo Yesu Arakora, Zaburi yanjye, Amarira n’Impano y’Ubuzima, zakunzwe n’abatari bake mu bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ben na Chance bakiriwe na Elyse Bigira bazakorana igitaramo i Burayi

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts