Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yavuze ko amahitamo Igihugu cyakoze atanga icyizere gihagije cy’uko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho ukundi mu Rwanda, ariko agaragaza ko bijyana n’inshingano zo kutorohera abagifite ingengabitekerezo yayo no gukunda umurimo kugira ngo kwishakamo ibisubizo bishoboke kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.
Yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngororero ruri mu Murenge wa Ngororero, kuri uyu wa 10 Mata 2026.
Urwo rwibutso rwa Ngororero ruruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 14.500 biganjemo abishwe batwitswe ku itariki 10 Mata 1994 ubwo bari bahungiye mu Ngoro y’Ishyaka MRND yari iri aho urwo rwibutso rwubatse.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko nubwo Igihugu gikomeje gutera intambwe mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hadakwiye kubaho kwirara kuko hari abarajwe ishinga no kugisubiza mu mateka mabi cyanyuzemo.
Ati “Ntitugomba kwirara kuko hari bamwe batifuriza ineza Igihugu cyacu. Nk’uko mubizi kandi mukomeje kubyumva abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomeje kuyipfobya. Bakomeje kandi guhembera no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere u Rwanda ruherereyemo cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Yakomeje ati “Ibyo byose bikorwa imiryango mpuzamahanga irebera nk’uko byagenze mu Rwanda mu 1994 na mbere yaho. Ahitamo twagize nk’Abanyarwanda nk’uko Perezida wa Repubulika yabigarutseho ni uko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho mu Rwanda.”
Ibyo yagaragaje ko bijyana no gusiba inzira zose zishobora gutuma Jenoside yongera gushinga imizi ndetse no kwishakamo ibisubizo binyuze mu gushishikarira umurimo kuko mu 1994 byagaragaye ko ak’imuhana kaza imvura ihise.
Yanaboneyeho gusaba urubyiruko gufata iya mbere mu kumenya amateka y’Igihugu kugira ngo rubashe guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane binyuze kuri internet ndetse asaba n’ababyeyi kubwiza abana ukuri kw’ibyabaye.
Yashimye kandi uburyo abanyeshuri b’i Nyange bagaragaje ubutwari mu kwanga kwitandukanya ubwo bari batewe n’abacengezi, ashimangira ko ari ikimenyetso gikomeye cyo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yavuze ko kuva mu 1990 ubwicanyi bwari bwaratangiye, bituma Abatutsi bose bishwe muri iki gice barenga ibihumbi 57.
Ati “Mu Karere ka Ngororero abamaze kumenyekana Jenoside yakorewe Abatutsi yadutwaye barenga 57.000 bashyinguye mu nzibutso zirindwi ziri mu mirenge itandukanye.”
Yagaragaje ko kuva mu 1990 Abatutsi bo mu bice bitandukanye bya Ngororero batangiye gutotezwa abandi baricwa ndetse by’umwihariko kuva mu 1990-1994 abari bahungiye mu Ngoro ya MRND bazi ko bari buhabone ubuhungiro, byarangiye bishwe batwitswe.
Meya Nkusi yavuze ko bibabaje kuba hari imibiri y’Abatutsi bishwe itaraboneka, aboneraho kongera gusaba abaturage kutinangira gutanga amakuru y’aho iri kuko bitera igikomere.
Ati “Nongeye gusaba nkomeje abaturage b’Akarere ka Ngororero kudahishira aho bakeka hari imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Ibyo bifasha kuruhura imitima y’ababuze ababyeyi, abavandimwe n’inshuti batabashyingure ndetse bigasigasira ubumwe n’ubudaheranwa twiyemeje nk’Abanyarwanda.”
Yongeyeho ko na nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi Akarere ka Ngororero kongeye kwibasirwa n’ibitero by’abacengezi byari biyobowe n’abahoze ari abategetsi n’abasirikare bakuru bakomokaga muri ako Karere, ariko ko Leta y’ubumwe yabashije kubihagarika ubu baratekanye ndetse barakataje mu iterambere.
Komiseri mu Muryango wa IBUKA, Manirarora Annoncée, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ngororero yihariye kuko Abatutsi batangiye kwicwa mu 1990.
Akarere ka Ngororero k’uyu munsi kagizwe n’ahahoze ari Superefegitura ya Kabaya n’iya Ngororero ndetse ibyo bice byose byakorewemo Jenoside.
Superefegitura ya Ngororero by’umwihariko yari igizwe na Komini Kibilira, Ramba, Satinsyi na Gaseke ndetse aho hose ubwicanyi bwatangiye mbere.
Ku ikubitiro muri Komini Kibilira hishwe Abatutsi barenga 400 kuva ku itariki ya 10-13 Ukwakira 1990 ndetse muri Gashyantare 1992 Abatutsi barongeye baricwa.
Muri Komini Satinsyi naho Abatutsi bakomeje kwicwa mbere ya 1994 ndetse no muri Komini Ramba aho by’umwihariko byagizwemo uruhare na Dr. Léon Mugesera nyuma yo gukoresha inama ahitwa mu Birembo ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi ndetse no muri Komini Gaseke bwarakozwe mbere y’1994.










