Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Werurwe 2026, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahuye n’Abayisilamu bo mu Rwanda mu gikorwa cyiswe Meet The President cyabereye muri BK Arena. Iki gikorwa cyari kigamije kuganira ku iterambere ry’Abayisilamu mu gihugu no gushimangira uruhare rwabo mu kubaka u Rwanda.
Abayisilamu baturutse hirya no hino mu gihugu, hamwe n’abayobozi batandukanye, bagaragaje intambwe bagezeho mu mibereho yabo no mu myemerere, bashimira ubuyobozi bw’igihugu ku bwo kongera gutuma bagira uburenganzira n’agaciro bari barambuwe mbere ya 1994.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yavuze ko ubu Abayisilamu bafite ubwisanzure mu myemerere no mu bikorwa byabo,
Yagize ati: “Aya mateka mabi twanyuzemo mwarayaduhinduriye. Ubu dufite ubwisanzure mu myemerere no mu bikorwa byacu.”

Perezida Kagame yashimiye Abayisilamu ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu, abibutsa ko iterambere rishingira ku bufatanye bw’Abanyarwanda bose. Yabijeje kandi ko ikibazo cy’ubutaka bwo kubakaho icyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda kigiye gukemuka bitarenze uyu mwaka.
Yagize ati: “Ntabwo uyu mwaka uzashira bitabaye. Ibyo twabasezeranyije bizashyirwa mu bikorwa.”
Muri iki gikorwa hanatanzwe ubuhamya bw’abantu batandukanye, barimo Mukarubega Zulfat, washinze Kaminuza ya UTB, wavuze ko urugendo rwe rw’ubucuruzi n’ishoramari rwatewe inkunga n’icyizere n’amahirwe igihugu cyahaye abagore n’urubyiruko.
Abayisilamu bakora mu nzego zitandukanye nabo bagaragaje ko ubu bafite amahirwe angana n’ay’abandi Banyarwanda mu burezi, ubucuruzi no mu buyobozi.
Perezida Kagame yasabye by’umwihariko urubyiruko rw’Abayisilamu gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu, birinda ibiyobyabwenge n’amacakubiri, ahubwo bagaharanira ubumwe n’iterambere rirambye.
Iki gikorwa cyabaye nyuma y’icyumweru kimwe Abayisilamu bizihije Eid al-Fitr, kikaba cyari umwanya wo gusuzuma aho bageze n’icyerekezo bafite mu gukomeza guteza imbere u Rwanda, bashimangira ko bazakomeza gufatanya n’abandi Banyarwanda mu iterambere ry’igihugu.










