Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John, bajuririye igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw buri wese yakatiwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusakaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa.
Iki gihano cyari cyatanzwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, mu rubanza rwasomwe ku wa 27 Gashyantare 2026.
Urukiko rwagaragaje ko Ishimwe François Xavier yari afite muri telefoni ye amashusho ya Yampano n’umugore we bari gutera akabariro, ndetse ko yayasangije abandi mu matsinda ya WhatsApp, bityo bikaba bigize icyaha cyo kuyakwirakwiza.
Ku ruhande rwa Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta, urukiko rwavuze ko kuba yarasabye ayo mashusho ya Yampano, akayaha Kalisa John, na byo bigize icyaha cyo kuyakwirakwiza.
Ku bijyanye na Kalisa John uzwi nka K John, urukiko rwasobanuye ko kuba yarasabye ayo mashusho ndetse akayereka abandi, na byo bigize icyaha, nubwo nta muntu yigeze ayaha.
Kuri Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, umucamanza yavuze ko kuba afite urubuga rwe bwite ruhurizwamo abantu 989, kandi hakaba harasangijwe ayo mashusho ya Yampano, nubwo atari we wayatanze, byagaragaje ko yatanze urubuga rwifashishijwe mu gukoreramo icyaha.
Urukiko rwongeyeho ko Djihad yafashe agace gato k’amashusho (screenshot) agashyira kuri status ye ya WhatsApp ndetse akayifashisha mu biganiro, bikaba byarashimangiye ko yari afite umugambi wo kuyakwirakwiza.
Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso, urukiko rwanzuye ko Djihad, Pappy Nesta na K John bahamwa n’icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Umucamanza yibukije ababuranyi ko bafite iminsi 30 yo kujuririra icyo cyemezo.
Nyuma y’icyo cyemezo, Djihad na Pappy Nesta bafungiwe mu Igororero rya Nyarugenge bahise bajuririra igihano, basaba ko bagirwa abere kuri icyo cyaha.
Amakuru agaragaza ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamaze kwakira ikirego cy’ubujurire bwabo, gusa kugeza ubu ntibarahabwa itariki bazaburaniraho.










