BREAKING

Imyidagaduro

Nel Ngabo agiye gukorera igitaramo cye cya mbere i Kampala

Umuririmbyi Rwangabo Byusa Nelson wamamaye nka Nel Ngabo ari mu myiteguro yo gukorera igitaramo mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, ku nshuro ye ya mbere kuva yatangira umuziki.
Uyu muhanzi umaze imyaka irindwi mu rugendo rwe rwa muzika, azataramira muri Uganda ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, mu gitaramo kizahurirana n’ibihe byo kwizihiza Umunsi w’Intwari.
Nel Ngabo yatangaje ko yishimiye cyane aya mahirwe, avuga ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga.
Ati:

“Ni igitaramo kigamije kwishimana no gusangira umunezero. Tuzataramana n’abanya-Uganda twishimira ibyo Intwari zacu zatugejejeho.”

Nel Ngabo agiye gutaramira abakunzi be i Bugande

Uyu muhanzi yakomeje asobanura ko iki gitaramo ari intangiriro y’uruhererekane rw’ibitaramo ateganya gukorera mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi muri uyu mwaka wa 2026.
Ati:

“Iki gitaramo kibimburiye ibitaramo byinshi tuzakorera ku Isi hose muri uyu mwaka. Twatangiye kwagura imipaka kandi dufite indi mishinga myinshi iri imbere.”

Iki gitaramo kiri mu bikorwa bigaragaza intambwe Nel Ngabo akomeje gutera mu muziki we, aho agenda yiyongera ku rutonde rw’abahanzi nyarwanda bari gushyira umuziki wabo ku isoko mpuzamahanga.

Nel Ngabo yatangiye umuziki ahereye ku ndirimbo ‘Why’, akomereza kuri ‘Nzahinduka’, ‘Byakoroha’, ‘Ya Motoma’ yakoranye na Platini P n’izindi kugeza kuri ‘Look at You’, aherutse guhuriramo na Platini P binyuze kuri album bakoranye bise “Vibranium.”
Mu myaka irindwi amaze mu muziki, Nel Ngabo yasohoye album eshatu. Muri Gicurasi 2025, yasohoye album ye ya gatatu yise “Life, Love & Light”. Mbere y’aho yari yasohoye “RNB 360” ndetse na “Ingabo” ari na yo ya mbere.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts