Abapolisi n’abandi 47 bo mu nzego zishinzwe umutekano bo ku rwego rwa ba ofisiye bato mu nzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, barangije amahugurwa ajyanye n’ubuyobozi no gukemura amakimbirane bari bamazemo amezi atanu, mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze.
Umuhango wo warangiye ku wa 16 Mutarama 2026.
Ni amahugurwa y’icyiciro cya 13 agenerwa ba ofisiye bato (Police Junior Command and Staff Course-PJCSC), yitabiriwe n’abo muri Polisi y’u Rwanda 36, abo mu rwego rw’igihugu rushinzwe igorora (RCS) batanu, abo mu rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) batanu n’umwe wo mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS).
Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije (DIGP), ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yagarutse ku byitezwe kuri aya mahugurwa afatwa nk’umusingi mu guteza imbere ubuyobozi n’ubunyamwuga kuri ba ofisiye bato.
Yagize ati “Aya mahugurwa agamije gutegura no kuzamura urwego rw’ubuyobozi kuri ba ofisiye bato. Muri iki gihe ibibazo by’umutekano ku Isi birushaho kwiyongera bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga, si uburambe mu kazi gusa, imiyoborere itanga umusaruro ikwiye kurangwa no gutekereza kugendanye n’igihe, igenamigambi rinoze, guhuza imikorere no gufata ibyemezo bitanga umuti ushingiye ku bibazo biriho.”
“Turizera ko ubumenyi n’ubushobozi mwungukiye muri aya mahugurwa buzabafasha guhangana n’ibihungabanya umutekano byaba ibisanzwe n’ibyifashisha ikoranabuhanga.”

DIGP Ujeneza yavuze ko ubuyobozi budasobanurwa n’ipeti gusa ko bunagaragarira mu bunyangamugayo, kuzuza inshingano, kutabera no kugira ubushobozi bwo gufata ibyemezo birengera abaturage, kubahiriza amategeko no guharanira inyungu z’igihugu, abibutsa kuzakoresha kinyamwuga ububasha n’icyizere bagiriwe no kwirinda icyabyangiza.
Yashimiye ubuyobozi, abarimu n’abandi bose bakorera mu ishuri rikuru rya Polisi, ku muhate n’ubunyamwuga bagaragaje byatumye aya mahugurwa agenda neza.
Ati “Turabashimira umusanzu wanyu w’indashyikirwa mu kuzamura urwego rw’abashinzwe kubahiriza amategeko mu bijyanye n’ubushobozi, imikorere igendanye n’igihe n’ubunyamwuga.”
Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji uyobora ishuri rikuru rya Polisi, yavuze ko mu byibanzweho muri aya mahugurwa harimo uburyo bw’imikorere ya kinyamwuga n’imyitwarire mbonezamurimo byashimangiwe n’imyitozo-ngiro mu kurushaho kunoza ubufatanye no gukorera hamwe ndetse n’ingendoshuri zafashije abanyeshuri mu kwagura ubumenyi no kubuhuza n’imiterere y’akazi.
CP Mujiji yashishikarije abayasoje kuzakoresha neza ubumenyi bungutse mu kazi ko mu nzego zitandukanye zabohereje, abibutsa ko uruhare rwabo rutagarukira mu gushyira mu bikorwa amabwiriza gusa, bagomba no gutekereza bijyanye n’igihe, gutanga inama nyazo, kuyobora bishingiye ku ngamba zihamye, gusigasira imyitwarire myiza n’indangagaciro ndetse no kwifashisha uburyo n’ibikoresho bigezweho mu kuvugurura imikorere no gutanga serivisi inoze kandi yihuse.









