Abapolisi bato 1.903 barimo abakobwa 359 n’abahungu 1.544, binjijwe ku mugaragaro mu kazi ka Polisi y’u Rwanda nyuma yo gusoza amahugurwa n’imyitozo byamaze amezi umunani.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, mu Kigo cy’Amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda giherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yatangaje ko muri aba bapolisi bato 1.903, abagera kuri 40 bazahabwa Urwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS), mu gihe abandi 178 ari abatorejwe mu Ishuri Rikuru rya Polisi rya Musanze, aho baniga amasomo ya kaminuza mu mashami anyuranye.

CP Niyonshuti yavuze ko abapolisi bato batorejwe i Gishari batangiye amahugurwa tariki ya 17 Mata 2025 bari 1.748, ariko abasoje ari 1.725, kuko 23 batashoboye kuyasoza kubera impamvu zitandukanye zirimo uburwayi n’imyitwarire itajyanye n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda.
Ati: “Mu gihe bamaze bari hano bahawe amasomo abaha ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire iboneye bibafasha kuzuza neza inshingano zabo. Bize gukoresha intwaro, imyitozo yo kumva amabwiriza, akarasisi, imyitozo ngororamubiri, kubungabunga umutekano n’ituze by’abaturage, amategeko, imikoranire ya Polisi n’abaturage, gucunga umutekano wo mu muhanda n’andi masomo. Banahawe ibiganiro bijyanye na gahunda za Leta zibafasha mu kazi ka buri munsi.”

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyerekezo cyiza n’ubushobozi akomeje gutanga bifasha Minisiteri y’Umutekano n’inzego ziyishamikiyeho gusohoza neza inshingano zo gucunga umutekano w’Abanyarwanda n’imitungo yabo.

Yagaragaje ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye by’umutekano mucye, ashimangira ko kuwusigasira ari inshingano yihariye.
Ati: “Uyu munsi umutekano uhagaze neza muri rusange, ariko haracyari ibyaha n’ibindi bibazo bibangamiye abaturage birimo ubusinzi n’ingaruka zabwo, ubujura, gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge, impanuka zo mu muhanda n’ibindi. Dufite inshingano zo gukumira no kubirwanya kurushaho.”
Minisitiri Biruta yibukije ko abanyabyaha bakomeza guhindura amayeri, ariko ashimangira ko inzego z’umutekano na zo zihora zongerera ubushobozi, asaba aba bapolisi bashya gukorana bya hafi n’abandi mu gukomeza gusigasira umutekano w’igihugu.
Ati: “Muzarangwe n’ikinyabupfura, ubunyamwuga, umurava, kwanga umugayo no guharanira ishema ry’u Rwanda n’Abanyarwanda. Mushyire umuturage ku isonga muri gahunda zanyu zose, kuko iterambere n’umutekano by’abaturage aribyo twese duharanira.”

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi 12 ashize, Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari ryahuguye Abapolisi na Dasso bagera ku 8.529, mu mahugurwa n’amasomo atandukanye agamije kubongerera ubumenyi, indangagaciro n’ikinyabupfura mu kazi kabo.









