Ku mugoroba wo kuri uyu iki cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, Chorale de Kigali, imwe mu makorari akunzwe mu Rwanda, yatanze igitaramo cya Noheli cyanyuze benshi.
Ni igitaramo cyayo ngarukamwaka Christmass Carols cyabereye mu mujyi wa Kigali, mu mahema ya KCEV, ahohoze hitwa Camp Kigali kikitabirwa n’abantu batandukanye.

Iki gitaramo cyaranzwe n’indirimbo z’ivuka rya Yezu Kristo ndetse n’izishimira Noheli, ariko by’umwihariko abana bo muri Chorale de Kigali ni bo bigaruriye imitima ya benshi, kubera amajwi meza, imyitwarire ku rubyiniro n’uburyo baririmbye bugaragaza impano idasanzwe.
Abakitabiriye bagaragaje ko bishimiye cyane iki gitaramo, bavuga ko cyabafashije kwinjira mu byishimo bya Noheli mu mwuka wo gusenga no kwishimira umuryango.

Chorale de Kigali yongeye kugaragaza ko ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wa korali mu Rwanda, by’umwihariko mu bihe bikomeye by’iyobokamana n’umuco.









