BREAKING

AmakuruGospelImyidagaduro

Richard Nick Ngendahayo yakoze igitaramo cy’Amateka yuma y’myaka 17 adataramira mu Rwanda

Umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Nick Ngendahayo, yakoze igitaramo cy’amateka cyanyuze imitima ya benshi, cyabereye muri BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wagatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025, nyuma y’imyaka 17 yari ishize adataramira mu Rwanda.
Iki gitaramo cyiswe “Niwe Healing Concert” cyitabiriwe n’imbaga y’abantu bo mu byiciro bitandukanye, barimo abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ibyamamare mu muziki Nyarwanda, abanyamakuru n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta.

Mu bitabiriye harimo abahanzi bakomeye bazwi mu muziki wo kuramya n’uwa cercular abanyarwenya n’abanyamakuru bazwi cyane. Muri bo harimo:
Pastor Julienne Kabanda, Israel Mbonyi, Uncle Austin, Theo Bosebabireba, Aline Gahongayire, Prosper Nkomezi,Junior Giti, Umunyarwenya Rusine, n’abandi benshi.

Uko amasaha yagendaga yicuma ni ko BK Arena yagendaga yuzura buhoro buhoro, abantu kimwe mu byagaragazaga uburyo iki gitaramo cyari cyari gitegerejwe cyane

Richard Nick Ngendahayo, wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda nka “Mbwira icyo ushaka”, “Gusimba Umwonga”, “Ibuka”, “Si Umuhemu”, “Yambaye Icyubahiro”, “Wemere ngushime”, “Unyitayeho” n’izindi, yahembuye imitima y’abitabiriye iki gitaramo mu buryo bwihariye.
Yaririmbye amasaha menshi, abantu bakajya bafatanya na we kuramya Imana bafatanya kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze.

Richard Ngendahayo yaherukaga kuririmbira mu Rwanda mu myaka ya 2008. Kuva ubwo yakomereje urugendo rwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akora ivugabutumwa n’umuziki.
Ubwo yageraga ku rubyiniro rwa BK Arena, yagaragaje ibyishimo byinshi byo kongera guhura n’abanyarwanda. Yavuze ko kugaruka mu Rwanda ari “ukuzuzwa kw’isezerano” ndetse n’umwanya w’ihumure yifuje gusangiza igihugu cye.
Igitaramo vya Ngendahayo cyaranzwe no kuririmbwa kw’indirimbo zifite ubutumwa bw’ihumure, ukwizera no kwizera Imana mu bihe byose. Abahanzi batandukanye bifatanyije na we ku rubyiniro, ibintu byarushijeho gutuma iki gitaramo kiba icy’amateka.

Mu butumwa bwe bwo gusoza, Richard Ngendahayo yashimiye cyane abitabiriye bose, yizeza ko atazongera kubura imyaka myinshi adataramira mu Rwanda.
Ati:
“Ibi ni ibihe by’agaciro kanini kuri njye. U Rwanda ni mu rugo, kandi ejo hazaza harimo byinshi byiza Imana izadukorera turi kumwe.”
“Niwe Healing Concert” yasize amateka akomeye muri BK Arena, ishimangira ko Richard Ngendahayo agifite umwanya ukomeyemu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts