BREAKING

AmakuruImikino

Abakinnyi b’Amavubi bagiye gukora umwiherero w’iminsi itatu i Kigali

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’amaguru mu bagabo, Amavubi, igiye gukora umwiherero w’iminsi itatu, uzitabirwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, mu gihe nta mukino wa gicuti izakina muri uku kwezi k’Ugushyingo 2025.

Guhera tariki ya 10 kugeza ku ya 18 Ugushyingo 2025, ni igihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryemereye amakipe y’ibihugu gukina imikino ya gicuti cyangwa amarushanwa mpuzamahanga.

Nubwo FERWAFA yari yagiranye ibiganiro n’ibihugu birimo Sénégal, Ibirwa bya Comores na Namibia ku mikino ya gicuti, byarangiye nta mukino Amavubi azakina muri iyi minsi.

Amakuru agera kuri People TV avuga ko ubuyobozi bushya bwa FERWAFA bwasanze nta mukino wari warateguwe mbere, ndetse kubona ingengo y’imari yo kuwutegura bitari muri gahunda za Minisiteri ya Siporo, bigatuma bitashoboka muri iyi minsi.

Mu rwego rwo gukomeza guhuza abakinnyi n’umutoza, FERWAFA hamwe n’umutoza w’Amavubi Adel Amrouche, bari gutegura umwiherero w’iminsi itatu uzabera tariki 13–16 Ugushyingo 2025.

Uyu mwiherero uzitabirwa n’abakinnyi bakina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), ukazabera i Remera aho bazacumbika muri hoteli ya FERWAFA.

Intego nyamukuru ni ukureba uko abakinnyi basobanukiwe n’uburyo bw’imikinire umutoza akoresha, ndetse no gukomeza kwitoza ku rwego rw’ikipe y’igihugu.

Mu gihe cy’uyu mwiherero, nta mikino ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izaba ibera mu gihugu, kuko iyi minsi yagenewe amakipe y’ibihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts