Amashuri atanu y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) yashyizwemo ibigo bito bitanga serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bwo mu mutwe, ndetse n’ubuvuzi bw’ibanze ku banyeshuri n’abaturage babituriye.
Ibi ni bimwe mu bikorwa bigize umushinga “Kura Nawe” watangijwe ku wa 5 Ugushyingo 2025 ku Ishuri ryisumbuye rya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro rya Gacuriro (TSS) riherereye mu Karere ka Gasabo, rikaba rifite abanyeshuri bagera ku 1,300.
Uwo mushinga wateguwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), uterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mibereho Myiza y’Abaturage (UNFPA), ku bufatanye na Ambasade ya Luxembourg, iy’u Buhinde n’iya Suède mu Rwanda.
Uzamara imyaka ine, ukaba ugamije kugera ku banyeshuri barenga 20,000 bo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, cyane cyane ayo mu turere twa Ngoma na Kirehe. Uwo mushinga wibanda ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30, rugize 27% by’abaturage bose.

Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Dr. Olugbemiga Adelakin, yavuze ko uwo mushinga ugamije gufasha urubyiruko kugira ubumenyi bwagutse, bugera kure y’amasomo y’ishuri.
Yagize ati:
“Amakuru dufite agaragaza ko kugira ngo urubyiruko rubeho neza rudakeneye amasomo yo mu ishuri gusa, ahubwo rukeneye n’ubushobozi bwo gufata ibyemezo biboneye ku mibiri yarwo n’ubuzima muri rusange. Ni byo Kura Nawe yubakiyeho.”
Buri shuri ryatoranyijwe ryashyizwemo ahantu hatangirwa amakuru n’ubujyanama ku buzima bw’imyororokere n’ubuzima bwo mu mutwe, ndetse hanatangirwamo ubuvuzi bw’ibanze bworohereza abanyeshuri kwivuza batiriwe bajya ahandi. Harimo kandi irerero ry’abana b’abanyeshuri bagarutse mu ishuri nyuma yo kubyara.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki y’Uburezi muri MINEDUC, Dr. Baguma Rose, yavuze ko Kura Nawe ari umushinga wuzuzanya n’icyerekezo cya Leta yo gushora mu rubyiruko no kurufasha kubona ubumenyi bukenewe kugira ngo ruteze imbere igihugu.
Yagize ati:
“Inshuro nyinshi urubyiruko, cyane cyane abakobwa n’abafite ubumuga, basigaraga inyuma kubera kubura amakuru ku buzima bw’imyororokere, bigatuma bamwe batwara inda zitateganyijwe cyangwa bagata ishuri. Kura Nawe ije gufasha gukemura ibyo bibazo, kandi turasaba abanyeshuri kuyibyaza umusaruro.”

Uyu mushinga witezweho gufasha mu guhangana n’ibibazo byo mu bugimbi n’ubwangavu, guteza imbere imibereho myiza y’abanyeshuri, no kubaka urubyiruko rufite ubumenyi n’ubushobozi bwo gufata ibyemezo biboneye ku buzima bwarwo.









