Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yasezerewe mu gikombe cya Afurika idatsinze umukino n’umwe muri itatu yakinnye.

Umukino wa nyuma wo mu itsinda rya mbere u Rwanda rwabarizwagamo rwatsinzwe na Cap-Vert amanota 75-62.
Ni umukino u Rwanda rwatangiye nabi cyane kuko agace ka mbere karangiye Cap-Vert yatsinze amanota 20-8.

Mu gace ka kabiri, rwagerageje kwihagararaho Ndayisaba Dieudonne na Prince bayitsindira amanota menshi.
Igice cya mbere cyarangiye Cap-Vert iyoboye umukino n’amanota 37 kuri 29 y’u Rwanda.
Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwakomeje kurushwa bikomeye, kugeza umukino urangiye ari intsinzi ya Cap-Vert n’amanota 75 kuri 62 y’ u Rwanda.
Uyu mukino ukaba wujuje itatu U Rwanda rwatsinzwe muri aya marushanwa, rusezererwa rutyo.

Ubwo aya mrushanwa yatangiraga, U Rwanda mukino wa mbere rwawutsinzwe na Côte d’Ivoire amanota 78-70, mu ghe uwa kabiri wo rwawutsinzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 65-58.
