BREAKING

Amakuru

Minisitiri wa Siporo Mukazayire yakiriye umukinnyi Nate Ament

Nelly Mukazayire Minisitiri wa Siporo kuri uyu wakane  yakiriye Nate Ament uri mu bakinnyi bahanzwe amaso muri Basketball.

Uyu mukinnyi w’imyaka 18 ukinira Tennessee Basketball izwiho kuzamura impano zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze iminsi mu Rwanda, aho ari mu biruhuko anamenya igihugu nyina akomokamo.

Ibiganiro Minisitiri Mukazayire yagiranye na Ament, byagarutse ku kubyaza umusaruro amahirwe ari muri Basketball, ndetse n’akamaro ka siporo mu kugira indangagaciro, guteza urubyiruko imbere no kuzamura impano.

Ministiri Mukazayire yakiriye umukinnyi Nate Ament

Ament aherutse gusura abana bakina Basketball i Kayonza bakorana imyitozo. Si ibyo gusa kuko yanasuye Pariki y’i Birunga.

Ament aheruka gushyirwa ku mwanya wa kane mu bakinnyi 100 beza bakiri bato muri Amerika. Ni umwe mu batanga icyizere ndetse byatangiye kuvugwa ko ashobora kuzatekerezwaho muri ‘NBA draft’ mu 2026.

Ament ufite nyina ukomoka mu Rwanda, aherutse gushyira hanze urukweto rukoze mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda yakorewe n’uruganda rwa Reebok bakorana.

Mu mwaka ushize, uyu mukinnyi yaserukanye n’Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika y’abatarengeje imyaka 18 mu mikino ya ‘2024 FIBA U-18 Americas Championship’ banegukanyemo umudali wa zahabu.

Uyu mukinnyi w’imyaka 18 ukinira Tennessee Basketball izwiho kuzamura impano zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze iminsi mu Rwanda, aho ari mu biruhuko anamenya igihugu nyina akomokamo.

Ibiganiro Minisitiri Mukazayire yagiranye na Ament, byagarutse ku kubyaza umusaruro amahirwe ari muri Basketball, ndetse n’akamaro ka siporo mu kugira indangagaciro, guteza urubyiruko imbere no kuzamura impano.

Ament aherutse gusura abana bakina Basketball i Kayonza bakorana imyitozo. Si ibyo gusa kuko yanasuye Pariki y’i Birunga.

Ament aheruka gushyirwa ku mwanya wa kane mu bakinnyi 100 beza bakiri bato muri Amerika. Ni umwe mu batanga icyizere ndetse byatangiye kuvugwa ko ashobora kuzatekerezwaho muri ‘NBA draft’ mu 2026.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts