Kuri uyu wagatatu tariki 23 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe mushya w’ U Rwanda
Dr. Justin Nsengiyumva akaba yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu
Iyi mirimo yo muri Banki nkuru y’ Igihugu Dr. Nsengiyumva akaba na yo yari yayigiyeho ku wa 25 Gashyantare 2025.
Nka Minisitiri w’ Intebe mushya akaba asimbuye Dr Edouard Ngirente wari muri uwo mwanya kuva mu 2017.
Dr. Justin Nsengiyumva kandi yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi kugeza mu 2008, mbere yaho na bwo akaba yari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Dr. Justin Nsengiyumva kandi yabaye mu gihugu cy’ Ubwongereza aho yakoze imirimo itandukanye nko kuba Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu muri Guverinoma y’ icyo gihugu mu biro bishinzwe imihanda na gari ya moshi (Office of Rail and Road) kuva muri Mata 2016.
Mu Bwongereza kandi Dr. Nsengiyumva yakoze nk’ushinzwe ubukungu mu Ishami rishinzwe Abakozi n’izabukuru muri Guverinoma y’ icyo gihugu kuva muri Mata 2014 kugera muri Mata 2016.
Mu bindi Dr. Justin Nsengiyumva yakoze kandi harimo nko kuba Ushinzwe gahunda n’Umushakashatsi muri Refugee Action hagati ya Kamena 2009 na Ukuboza 2013.
Mu bijyanye n’ amashuri, afite Impamyabushobozi y’Ikirenga mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester hagati ya 2011 na 2015, akagira Masters mu bijyanye n’ingamba z’ubukungu n’imicungire yabwo yakuye muri Kaminuza ya Nairobi ndetse n’Impamyamenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bucuruzi yakuye muri Catholic University of Eastern Africa
Dr. Justin Nsengiyumva akaba abaye Minisitiri w’ Intebe w’ U Rwanda wa karindwi nyuma y’ ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.









