BREAKING

AmakuruPolitikiUbutabera

Urukiko rwimuye urubanza rwa Victoire Ingabire n’abo bareganwa

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasubitse iburanisha ry’urubanza ruregwamo abari abayoboke b’ishyaka rya Dalfa Umurinzi n’umunyamakuru wa Umubavu TV, Nsengimana Théoneste, na Ingabire Victoire Umuhoza baregwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi buriho no guteza imvururu muri rubanda.
Urubanza mu mizi rwari rwahagaze ubwo Urukiko Rukuru rwahamagazaga Ingabire Victoire Umuhoza utarareganwaga n’abandi ngo atange ibisobanuro mu rukiko.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 106 ni yo yashingiweho icyo gihe ahamagazwa mu rukiko, yatanze ibisobanuro ariko rusanga ntibihagije ruhita rutegeka Ubushinjacyaha kumukoraho iperereza ryimbitse.
Ingabire Victoire Umuhoza akurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gutangaza amakuru atari ukuri cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha ubutegetsi bw’u Rwanda ibihugu by’amahanga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gucura umugambi wo gukora ibyaha birimo gukora imyigaragambyo no kugirira nabi ubutegetsi n’ibindi bitandukanye.
Ubwo yagezwaga mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro agasabirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, Ingabire yahakanye ibyaha aregwa, icyo gihe Urukiko rwategetse ko afungwa iyo minsi 30 kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho kuba yarakoze ibyo byaha.
Mu gihe urwo rubanza rwabaga, urwari rusanzwe ruburanishwa n’Urukiko Rukuru ruregwamo abayoboke b’ishyaka rya Dalfa Umurinzi rya Ingabire Victoire n’Umunyamakuru Nsengimana rwari rwasubitswe, kuko hagombaga kubanza gufatwa icyemezo kuri Ingabire ngo ashyikirizwe Urukiko Rukuru.
Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa 23 Nyakanga 2025 Ingabire Victoire Umuhoza aza kugaragara muri uru rubanza nk’uregwa ku nshuro ye ya mbere kuva rwatangira kuburanishwa. ariko ntibyabaye kuko Urukiko rwafashe icyemezo cyo kurwimurira ku wa 1 Nzeri 2025 kubera ikiruhuko cy’abacamanza kigiye gutangira.
Abaregwa bandi uko ari icyenda bari barangije kwiregura ku byo bakurikiranyweho uretse Ubushinjacyaha bwari busigaje gutanga icyifuzo cyabwo, abaregwa bakakivugaho Urukiko rugahita rupfundikira urubanza.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts