BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Tshisekedi yavuze icyizere afitiye amasezerano RDC n’ U Rwanda byasinye

Ubwo hizihizwaga Ubwigenge bw’ Igihugu cye, Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko yizeye ko amasezerano igihugu cye giherutse kugirana n’u Rwanda ashobora kugarura amahoro n’umutekano.

Tariki ya 27 Kamena 2025 ni bwo u Rwanda na RDC byagiranye aya amasezerano bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ingingo nyamukuru zumvikanyweho zirimo gusenya umutwe wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi, gucyura impunzi n’ubufatanye mu bukungu.

Mu ijambo yagejeje ku Banye-Congo tariki ya 30 Kamena ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 65 ubwigenge bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye yo guhagarika amakimbirane amaze imyaka 30.

Yagize ati “Hashize iminsi i Washington, bigizwemo uruhare na Amerika, RDC n’u Rwanda bisinye amasezerano y’amahoro y’amateka, intambwe ikomeye yo guhagarika amakimbirane yateye ububabare mu burasirazuba bw’igihugu cyacu mu myaka 30, agatera impfu amamiliyoni n’ubuhunzi.”

Tshisekedi yavuze ko aya masezerano yafunguye ibihe bishya by’ubufatanye mu karere k’Ibiyaga Bigari na Afurika muri rusange, ashimira ubutegetsi bwa Amerika bwafashije ibihugu byombi kuyageraho.

U Rwanda na DRC biherutse gusinya amasezerano y’ amahoro

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko aya masezerano arenze kuba inyandiko, kuko ari icyizere cy’amahoro ku batuye mu burasirazuba bwa RDC, bimaze imyaka myinshi byarashegeshwe n’amakimbirane yitwaje intwaro.

Ati “Ntabwo aya masezerano ari inyandiko gusa, ni icyizere cy’amahoro ku batuye i Goma, Bukavu, Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, Lubero, Ituri n’ibindi bice byose byibasiwe n’intambara.”

Amasezerano yasinywe mu mpera z’ icyumweru gishize yitezweho gushyira iherezo ko bibazo by’ umutekano mucye n’ intambara bimaze imyaka irenga 30 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts