BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturagePolitiki

Byinshi ku mpinduka zigiye gukorwa mu myigishirize y’ayisumbuye mu Rwanda

Muri iyi minsi hari kuvugwa impinduka zigiye gutangizwa mu myigishirize isanzwe yo mu Rwanda by’ umwihariko mu cyiciro cya kabiri (Adanced Level) mu mashuri yisumbuye, ku bijyanye na sections cyangwa combinations umunyeshuri yiga.

Ni impinduka ziheruka gutangazwa mu nama nyunguranabitekerezo yateranye ku wa 19 Kamena 2025, aho abanyeshuri biga mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye bazasigarana amahitamo atatu y’ibyo bashobora kwiga, bitandukanye n’impuzamasomo (combinations) 11 zari zisanzwe.

Muri iyi nkuru yacu, People TV iranyura mu buryo burambuye mu bijyanye n’ izi mpinduka, uko zizakorwa ndetse n’ umusaruro inzego z’ uburezi ziteze.

Ni impinduka Minisiteri y’Uburezi itangaza ko zigamije guteza imbere uburezi bufite ireme guhera mu mashuri abanza ndetse no mu yisumbuye.

Impinduka muri Section cyangwa se Combinations umunyeshuri azajya yiga

Ubusanzwe umunyeshuri warangizaga icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, atsinze ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa Gatatu, yahitagamo impuzamasomo (sections) aziga muri 11 zari zihari mu burezi rusange, na Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro agahabwa icyo kwiga bijyanye n’ibyo yatsinze.

Impinduka zihari ni uko ubu umunyeshuri azajya ahitamo kwiga gusa amasomo akubiye mu byiciro by’imyigire (Sections) bitatu, ari byo Imibare na Siyansi, Ubumenyamuntu n’Indimi.  Ni uburyo bwiswe Learning Pathways

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze, Dr. Flora Mutezigaju, yasobanuye ko ibi bigamije kwagura amahitamo y’abanyeshuri ku bijyanye n’ibyo bashobora gukora nyuma yo kwiga.

Hagiye gukorwa impinduka mu myigishirize y’amashuri yisumbuye. Photo Internet Archive.

Amasomo umunyeshuri yigaga muri section aziyongera

Muri izi learning pathways nshya ari zo Imibare na Siyansi, Indimi n’ Ubumenyamuntu, umunyeshuri azajya yiga amasomo ane ajyanye neza n’ibyo ari kwiga, hiyongereho amasomo atatu yigwa mu yandi mashami ndetse n’andi masomo ane yigwa na buri munyeshuri nta yandi mahitamo.

Ayo masomo ane azajya yigwa na buri umwe ni Ikoranabuhanga, Guhanga imirimo (Entrepreneurship), Ubumenyi rusange, Iyobokamana ndetse na Siporo.

Abanyeshuri biga mu cyiciro cy’Imibare na siyanse hazaba harimo ibice bibiri aho kimwe kiziga Imibare, Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (Maths, Chemistry, Physics and Biology) ikindi cyige Imibare, Ubukungu, Ubumenyi bw’Isi n’Ubugenge (Mathematics, Economics, Geography, and Physics). Kuri ayo masomo kandi hazajya hiyongeraho Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Dr. Flora Mutezigaju, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze.

Abiga Ubumenyamuntu bo bazajya biga Amateka, Ubumenyi bw’Isi, Ubuvanganzo mu Cyongereza n’Imitekerereze (History, Geography, Literature in English, and Psychology).

Aba bazajya bongeraho Imibare, Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Ku rundi ruhande abazajya biga indimi bafite amasomo ane y’ingenzi (Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili kandi hakigwa igice cy’Ubuvanganzo n’ikibonezamvugo mu buryo bwimbitse muri buri rurimi.

Andi masomo bazajya bongeraho ni Imibare, Amateka n’Ubumenyi bw’Isi.

Ni impinduka zitezweho kongera ubumenyi bw’ ibyo umuntu yakora ashoje amasomo

Dr. Mutezigaju yavuze ko kwiga muri ubwo buryo, bizafasha abanyeshuri kugira ubumenyi muri byinshi bitandukanye n’uko byari bisanzwe.

Ati “Bose bazajya biga amasomo 11 harimo arindwi ajyanye n’umuyoboro w’amasomo bahisemo. Uyu mwana afite amahirwe menshi bitandukanye n’ubu ngubu haba mu byo ashobora gukora ariko n’ibyo ashobora kwiga muri Kaminuza.”

Ni impinduka zitezweho kongerera ubumenyi umunyeshuri mu bintu bitandukanye. Photo Internet Archive

Ibijyanye n’ uko ibigo by’ amashuri bizigisha izi Pathways

Kugirango izi mpinduka zishoboke kandi bigende neza, buri shuri rigomba kuba rifite ibyiciro nibura bibiri kugira ngo bifashe abana kuba bahitamo.

Kuri ubu hari gukorwa isesengura ryo kumenya amashuri afite ubushobozi bwo kuba yashyirwaho ibyiciro byose uko ari bitatu n’ashobora kwakira bibiri gusa.

Bijyanye n’impinduka ziri gukorwa n’ibikoresho bisabwa, REB iteganya ko nta shuri rizahabwa icyiciro cyo kwiga Imibare na siyanse ridafite laboratwari yifashishwa mu masomo ajyanye na siyanse.

REB igargaza kandi ko amwe mu mashuri yari afite amasomo ajyanye na siyanse adafite laboratwari azamburwa ubushobozi bwo kuyigisha. Ariko akaba yahabwa ibindi byiciro.

Hatanzwe icyizere kandi ko abarimu bashoboye batazabura kuko hazabaho guhindura uko ingengabihe y’ibigo by’amashuri yabaga iteguye ndetse no kongera abarimu. Hari ho kandi ko n’ ibitabo byo gukoresha bizaboneka haba kuba ibyari bisanzwe bikoreshwa bishobora kuvugururwa ndetse na gahunda yo gutanga za mudasobwa ku mashuri izakomeza.

Imibare na Siyansi, Indimi n’ Ubumenyamuntu ni zo Learning Pathways cyangwa Combinations nshya zigiye gushyirwaho. Photo Internet

Nyuma y’ aya mavugurura ibizamini bya Leta bizajya bikorwa bite?

Ku bijyanye n’ ibizamini bya Leta, biteganyijwe ko mu bizamini bisoza icyiciro cy’amashuri yisumbuye abanyeshuri bose bazajya bakora amasomo arindwi ajyanye n’icyiciro cy’amasomo bahisemo (learning pathways).

Ibizamini by’amasomo ane yigwa n’abanyeshuri bose bizajya bitegurwa na NESA ariko bikorerwe ku rwego rw’ibigo by’amashuri nk’ibizamini bisanzwe.

Muri ayo masomo ariko biteganyijwe ko ibijyanye n’Ikoranabuhanga n’amasomo ya siporo bizajya bikorwa mu buryo bwo gushyira mu ngiro ibyo bize (practical) naho isomo ryo guhanga umurimo (Entrepreneurship) abanyeshuri bazajya basabwa gukora igitekerezo cy’umushinga ushobora kuzana impinduka (Business proposal) bitandukanye n’uko byakorwaga mbere.

Mu rwego rwo guha agaciro amasomo yose ayo manota azajya ateranywa ku yandi yakozwe mu bizamini bya Leta ku rwego rw’Igihugu uko ari arindwi.

Mu kizamini cya Leta umunyeshuri azajya akora amasomo 11.jpg Photo Internet Archive

Izi mpinduka zizatangira gushyirwa mu ngiro ryali?

REB itangaza ko ikomeje kunoza ibijyanye n’ igihe n’ uko aya mavugurura azashyirwa mu bikorwako ndetse ko nibimara gutungana, izi mpinduka zizahita zitangira gukurikizwa.

Dr. Mutezigaju yavuze ko nyuma yo gukora ubugenzuzi bwimbitse ku ishyirwa mu bikorwa ryazo n’uburyo zagira impinduka nziza ku burezi bizatangira gukoreshwa.

Mu gihe hazaba hatangiye kugenderwa kuri izo mpinduka kandi biteganyijwe ko zizagenda zishyirwaho mu byiciro guhera mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, bigende bihinduka buri mwaka ariko abiga mu mwaka wa gatanu bakomeze kwiga nk’uko byari bisanzwe kugeza barangije.

Mu gihe bitarashyirwa ku murongo abanyeshuri bazakomeza gukoresha gahunda y’imyigire yari isanzweho.

Hatitawe kuri Pathway arimo, buri munyeshuri azajya yiga ikoranabuhanga

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts