BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturageImikinoUbuzima

Rotary Club n’ urubyiruko rw’abasportif bari gukusanywa inkunga yo gufasha abarwayi ba kanseri

Mu Rwanda hatangijwe igikorwa kiswe Festival of Sports Rotary Edition kigamije gushakira inkunga abarwayi ba kanseri.

Ni gahunda yatangijwe n’ umuryango mpuzamahanga ukora ibikorwa by’ubugiraneza na Rotary Club ku bufatanye n’ urubyiruko rw’abasportif  hagamijwe gushaka inkunga yo gufasha abarwayi ba kanseri kubona imodoka ya miliyoni 57 Frw izajya ibageza aho bivuriza.

Ni igikorwa cyabereye kuri Kigali International School kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Kamena 2025, cyitabirwa n’abarimo ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Ibrahim Zanna, n’abandi.

Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa rukaba rwiganjemo urubarizwa muri sport zitandukanye nka Tennis, Football, Cricket, Pickleball na Fencing

Igitekerezo cy’iki gikorwa cyatangijwe na Dunia Heis ubarizwa muri Rotary Club Kigali Virunga, ariko ashyigikirwa n’urubyiruko rutandukanye rufite umutima wo gufasha abarwayi ba kanseri.

Intego akaba ari ugukusanywa miliyoni 57 Frw yo kugura imodoka izajya ivana abarwayi aho bacumbikirwa mu Murenge wa Kinyinya, bakagezwa ku Bitaro bya Kanombe, aho bafashirizwa n’abaganga, ikanabatahana.

Amabsaderi w’ Ubwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, umwe mu bitabiriye iki gkorwa

Hakaba haremejwe ko hazashakwa imodoka ikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo kurushaho kugabanya amafaranga agenda mu ngendo z’ababarwayi, ahubwo ajye ajya mu bindi nk’uko byagarutsweho na Perezida ucyuye igihe wa Rotary Club Kigali Virunga, Duniah Jacqueline.

Ati “Twahisemo kugura imodoka ngo abarwayi babone uko bagera ku bitaro, noneho amafaranga twashyiraga mu kubategera, adufashe kongera umubare w’abo dufasha uyu munsi kuko abakeneye ubufasha ni benshi cyane.”

Umwe mu rubyiruko rwagize uruhare mu gutegura ‘Festival of Sports Rotary Edition’, yavuze ko ari igikorwa kizahoraho mu rwego rwo gushaka inkunga yo gufasha abababaye.

Ati “Uyu munsi twakoze iki gikorwa kirimo na siporo, ariko nanone turifuza ko tuzajya tugikora kenshi kugira ngo tuzamure umubare w’ubushobozi twafashisha abababaye cyane cyane abarwaye kanseri badafite amikoro.”

Abakinnyi ba Picke Ball bamwe mu bafatanyabikorwa b’ iyi gahunda

Kugeza ubu inzu yakira abarwayi ba anseri iri i Kinyinya yakira abar hagati ya 27 na 30 mu gihe imibare igaragaza ko byibuze abakenera gucumbikirwa bagera ku 100. Bikaba biteganyijwe ko mu gihe iyi gahunda y’ imodoka izaba irangiye hazakurikira kuvugurura no kwagura aho abarwayi bacumbikirwa nk’ uko abateguye Festival of Sports Rotary Edition babitangaje.

Ibrahim Zanna, Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda na we yari ahari.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts