BREAKING

AmakuruPolitikiUbukungu

Inganda za sima zo mu Rwanda zohereza 30% by’ umusaruro wazo mu mahanga.

Inganda zo mu Rwanda zikora sima zifite ubushobozi bwo guhaza isoko ryo mu gihugu ndetse no gusagurira isoko ryo hanze, aho igera kuri 30% by’ umusaruro wazo ziwohereza mu mahanga.

Ibi ni ibyatangajwe na Prudence Sebahizi, Minisitiri w’ Ubucuruzi ni inganda, aho avuga ko inganda zikora sima u Rwanda rufite zifite ubushobozi bwo guhaza isoko ry’abubatsi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko u Rwanda rudakeneye gutumiza ku isoko ryo hanze sima kuko inganda z’imbere mu gihugu zifite ubushobozi bwo guhaza isoko ry’abubatsi.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko kuba hari abatumiza sima hanze y’igihugu bidasobanuye ko u Rwanda rufite inganda nke zitunganya sima kuko izihari ku mwaka zitunganya sima iruta ikoreshwa mu gihugu.

Yagize ati “ Inganda dufite ebyiri za sima uyu munsi zifite ubushobozi bwo gutunganya toni zirenga 2,5 ku mwaka mu gihe mu gihugu dukenera toni 1,5 ku mwaka. Ni ukuvuga ko zifite ubushobozi bwo gutunganya sima dukenera mu gihugu.”

Prudence Sebahizi, Minisitiri w’ Ubucuruzi n’ Inganda w’ u Rwanda

Sebahizi yavuze ko impamvu hari abavuga ko sima ikorerwa mu Rwanda ari nke ari uko inganda z’imbere mu gihugu hari ingano ya sima zohereza hanze.

Yakomeje agira ati “ Sima ikorwa n’inganda zo mu Rwanda ntabwo yose igurishwa imbere mu gihugu kuko 70% bya sima batunganya ni yo igurishwa hano hanyuma indi ikoherezwa hanze.

Enjenyeri Delph Tuyisenge ufite kompanyi y’ubwubatsi agaragaza ko gutumiza hanze ibikoresho by’ubwubatsi biteza igihombo.

Yagize ati “Amafaranga asohoka mu gihugu mu gutumiza ibikoresho bitandukanye bikoreshwa mu bwubatsi ntabwo ari munsi ya 60% by’amafaranga yose akoreshwa mu bwubatsi. Kandi kuko bisaba kwishyura mu madevize hazamo izindi mbogamizi z’uko biba bihenze kandi bikanatinda.”

Kugeza ubu mu Rwanda hari inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi zigera ku 120 aho harimo inganda nini 38 ndetse n’izindi nto n’iziciriritse 82.

Kugeza ubu mu Rwanda haba inganda za sima, urwa CIMERWA ruri mu Bugarama mu karere ka Rusizi ndetse n’ urwa Prime Cement rubarizwa mu karere ka Musanze.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts