Joseph Kabila wayoboye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yasuye ikigo cya gisirikari cya Rumangabo
Nyuma y’ uko atangaje ko yasubiye mu gihugu cye avuye mu buhungiro ndetse akinjirira mu gice kigenzurwa n’ingabo z’ umutwe wa M23, Joseph Kabila yasuye ikigo cya Rumangabo cyiberamo imyitozo y’ abasirikari b’ uyu mutwe.
Ikigo cya Rumangabo giherereye muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, kuri ubu gitangirwamo imyitozo ya gisirikari ku bifuza kwinjira muri M23 barimo abasivile n’abahoze mu gisirikare cya FARDC.

Joseph Kabila avuzweho kandi gusura iki kigo nyuma y’uko bimenyekanye ko kuri uyu wambere tariki 26 Gicurasi yageze mu burasirazuba bwa Congo, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu mugi wa Goma, igice kimaze igihe kigenzurwa na M23
Ni nyuma kandi y’ uko Joseph Kabila yari aherutse kugeza ijambo ku Banye-Congo, ijambo rikubiyemo ibyo yise ingingo 12 zikubiyemo amahame yafasha mu gukemura ibibazo by’ umutekano byugarije Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri iki gihe.
Joseph Kabila yayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2018 ubwo yahererekanyaga ubutegetsi mu mahoro na Felix Tshisekedi uyoboye RDC ubu.
Kuri ubu ariko aba bagabo bakaba batacyumvikana ndetse Perezida Tshisekedi ntahwema kuvuga ko Joseph Kabila ari we uri inyuma y’ itambara iri mu burasirazuba bw’ iki gihugu ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zihanganyemo n’ umutwe wa M23 guhera muri 2021.








