Kuri uyu wagatandatu tariki 24 Gicurasi 2025, Madame Jeanette Kagame yifatanyije n’ abana b’abakobwa bagera ku 2000 kwizihiza imyaka 20 ishize hatangijwe gahunda y’ Inkubito z’ Icyeza.
Ni umuhango wabereye mu Intare Conference Arena, witabirwa n’ Umufasha w’ Umukuru w’ igihugu Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro mu nzego zitandukanye nka Minisitiri w’ Uburinganire n’ Iterambere ry’ Umuryango Madame Uwimana Concolee, Madame Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Uburezi ndetse na Madame Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’ umuryango w’ Ibihugu bikoresha Igifaransa.
Ni umuhango watangiwemo ibihembo ku bana 123 b’abakobwa batsinze neza mu mashuri, bikaba byahuriranye n’isabukuru y’imyaka 20 ishize iyi gahunda y’ Inkubito z’ Icyeza itangijwe.

Mu ijambo rye, Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame, yasabye abahembwe kuri uyu munsi ndetse n’abandi bana b’abakobwa kwirinda uwabashuka agamije kubayobya ahubwo bagaharanira kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Madame Jeannette Kagame yakomeje kandi ashima urugendo rw’ imyaka 20 gahunda y’ Inkubito z’ Icyeza imaze itangijwe, yerekana ko yatanze umusaruro mu buryo bwo kubakira abana b’abakowa ubushobozi no guteza imbere uburezi bwabo
Umufasha w’ Umukuru w’ Igihugu yabwiye aba bana ko ari ishema ry’abakobwa bakaba n’ishema ry’abatangije iyi gahunda, ishema ry’ababyeyi ndetse n’iry’ abarezi.
Muri iri jambo kandi, yerekanye ko abakobwa bonyine badashobora kugera ku iterambere igihugu cyifuza bityo ko bigomba kujyana no kubakira ubushobozi n’abana b’abahungu.
Yasabye aba bana kwirinda icyari cyo cyose n’ igihe cyose uwabashukisha ko yabageza ku bundi buzima n’ iterambere mu buryo bworoshye cyane cyane iyo ari amakuru atizewe. Ko bakwiye kujya bagira amakenga, bagakorana umurava mu masomo yabo kuko ari byo bizabageza kure.

Madamu Jeannette Kagame kandi yabasabye ko usibye no gutsinda ko bagomba guharanira ko amasomo biga ajyana n’aho Isi igeze ndetse n’ ibyo Isi ikeneye ubu cyane cyane bakita ku masomo ya Siyansi, Tekinike, Imyuga ndetse n’Ubumenyi ngiro.
Madame Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, mu ijambo rye, yashimye intambwe imaze guterwa n’uburyo Imbuto Foundation yagize uruhare mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Aha akaba yatanze imibare igaragaza uko ubwitabire bw’ abana b’abakobwa mu mashuri buhagaze, aho mu banyeshuri barenga miliyoni eshatu biga mu mashuri abanza, abakobwa bangana na 50.5%, abahungu bakaba 49.5% mu gihe abiga mu yisumbuye abakobwa ari 60% abahungu bakaba 40% ariko abitabira amashuri ya Kaminuza, abakobwa akaba ari 36% na ho abahungu bakaba 67%.
Shami Elodie, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, ubwo yafataga ijambo yagaragaje ko urugendo rw’imyaka 20 ya gahunda y’Inkubito z’Icyeza rwabaye urw’intsinzi no gushyigikira iterambere ry’uburezi bw’abana b’abakobwa.
Yavuze ko kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa ari umusingi w’iterambere ry’igihugu ari na yo mpamvu Umuryango Imbuto Foundation wahagurutse ngo ufatanye n’ababyeyi, abarimu n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo buri mwana w’umukobwa abashe kwiga, gukura no kugera kure hashoboka.

Na ho mu ijambo rye, Madame Uwimana Consolee, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yasangije abitabiriye icyo gikorwa urugendo rwe guhera mu mashuri yisumbuye anashima uruhare rukomeye Imbuto Foundation yagize mu iterambere ry’uburezi bw’umukobwa. Minisitir Uwimana, yanaboneyeho gusaba kandi abana b’ abakobwa gukomeza kuba indashyikirwa mu mico no mu myifatire.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, we rye yasabye Inkubito z’Icyeza, kurangwa n’indangagaciro nzima, amahitamo meza no gushyira ingufu mu byo bakora.
Mu izina ry’abafashijwe n’ iyi gahunda y’ Inkubito z’ Icyeza, Shema Blessing Gianna wavuze ahagarariye abandi yijeje ko bazakomeza kuba abakobwa beza, bazigirira akamaro, bakanakagirira igihugu n’umuryango muri rusange.

Imbuto z’ Izicyeza, ni gahunda yatangijwe na Madame Jeannette Kagame abinyujije mu muryango nawo yashinze wa Imbuto Foundation. Ni gahunda imaze imyaka 20, ikaba igamije guteza imbere uburezi bw’ umwana w’ umukobwa binyuze mu guhemba abatsinze neza mu mashuri no kubakurikirana mu byiciro byose by’uburezi uhereye mu mashuri abanza.


